Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifurije Abanyarwanda umunsi mwiza w’Intwari z’u Rwanda abasaba kuzirikana umurava wazo mu gukomeza guharanira iterambere ry’igihugu.
Kuri uyu wa 01 Gashyantare 2015, u Rwanda rurizihiza ku nshuro ya 21, umunsi mukuru wahariwe Intwari. Umunsi w’Intwari z’u Rwanda, wizihirijwe ku rwego rw’umudugudu, ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubutwari bw’Abanyarwanda, Agaciro Kacu.”
Ubu butwari bw’Abanyarwanda ni bwo Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kuzirikana mu guharanira iterambere ry’igihugu.
Abinyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yifurije umunsi mwiza w’Intwari z’u Rwanda Abanyarwanda bose.
Yagize ati “Umunsi mwiza w’Intwari z’u Rwanda, turazirikana umurava w’Abanyarwanda mu gukomeza guharanira iterambere ry’igihugu cyacu”
Intwari z’u Rwanda zizirikanwa kuri uyu munsi zirimo Maj. Gen Fred Gisa Rwigema wapfiriye ku rugamba rwo kubohora igihugu ndetse n’umusirikare utazwi uhagarariye abandi bose basize ubuzima ku rugamba rwo kubohora igihugu. Hari kandi Niyitegeka Felicite, Uwiringiyimana Agathe, Rwagasana Michel, Umwami Mutara wa III Rudahigwa n’Abana b’i Nyange.
Mu cyumweru cyahariwe kuzirikana Intwari z’u Rwanda, Abanyarwanda bakomeje kugaragarizwa ko ubutwari butavukanwa ahubwo buharanirwa. Minisiteri y’Umuco na Siporo igaragaza ko Abanyarwanda bagomba gukuza umuco wo guharanira kuba Intwari.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu Imidari n’Impeta by’Ishimwe ruri gutegura imidari izajya ahabwa buri Munyarwanda wabashije kugera ku gikorwa cyiza gihebuje.



















TANGA IGITEKEREZO