Mu rugendo Umukuru w’Igihugu yagiriye mu Karere ka Karongi yagejejweho ibibazo binyuranye, aho mu kiganiro yagiranaga n’abavuga rikumvikana mu ntara y’uburengerazuba ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki 16 Gicurasi, ikibazo cya Nyirabakenga Liberata ukora akazi k’ubucuruzi muri Congo Nil mu karere ka Rutsiro kiri mu byafashe umwanya uhagije.
Nyirabakenga yateruye agira ati “Nagize ikibazo cya rwiyemezamirimo Usengimana Richard, yangiriye mu nzu dusezeranye ko azajya anyishyura guhera muri Nyakanga 2012. Usengimana yakoraga umuhanda Ngororero – Rutsiro. Guhera ku itariki ya Mbere Nyakanga 2012 kugeza n’iyi saha yashyizeho umuzamu, ziriya modoka zubakaga umuhanda ayishyira mu rugo ubwo arakinga byose none inzu yatangiye gusenyuka uko bwije n’uko bukeye.”
Yabwiye Perezida Kagame ko yagejeje ikibazo cye ku buyobozi bw’Akarere ka Rutsiro ubwo kari kakiyoborwa na Byukusenge Gaspard, na we ngo amwohereza mu kigo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi, RTDA, bamubwira ko ategereza, none ngo inzu ye iri gusenyuka.
Perezida Kagame yabajije ubuyobozi bwa RTDA niba buzi icyo kibazo. Umuyobozi wa RTDA, Guy Kalisa, yagize ati “Uyu rwiyemezamirimo Usengimana Richard yaradukoreye koko, ariko natwe yadukoreye nabi dusesa amasezerano twari dufitanye, tujyana mu nkiko ariko tunamenya yuko yambuye yaba abaturage n’abamuhaga ibikoresho. Hari abantu benshi yagiye arimo amafaranga.”
Perezida Kagame yahise yungamo ati “Ariko umuntu nk’uwo, dufite igihugu umuntu ajyamo akikora atya, akambura abantu akambura uyu akambura uriya, akambura abantu bose n’inzego za leta n’abaturage yarangiza akigira mu muhanda akagenda gusa? Ubu niko tumeze, ubu ni aho tugeze koko?”
Yabajije RTDA impamvu ititabaje Polisi ngo imushyire mu ‘buroko’ ngo akemure ibibazo byose akurikiranweho.
Ati “Uwo ni umuntu w’ibandi wirirwa yambura abantu ngo ni rwiyemezamirimo? Rwiyemezamirimo wakoze atyo ntabwo aba akiri rwiyemezamirimo aba yabaye ibandi. Ibintu biramara imyaka ingahe buri wese akabura uko abigenza mukicara mukabireka gutyo gusa?”
Yakomeje agira ati “Yambuye umuturage, yambuye minisiteri, mukajya aho mwese mukicara. Ariko se atabambuye niba muri abantu mushobora kwamburwa ntimugire icyo mukora, kuki batabambura se nyine? Ntabwo ari byo! Ari abashinzwe ako karere, ari abashinzwe ibyo bikorwa, mwese umuntu akabagira atyo gusa yarangiza akigira i Kigali mugaheba mugategereza igihe… ubu se iyo ntaza hano ngo uriya mudamu abe atubwira iki kibazo amaherezo yari kuzaba ayahe?”
Minisitiri w’ibikorwa remezo, James Musoni, yavuze ko ikibazo cyanyujijwe mu nkiko, ku buryo amafaranga yose agiye kwishyurwa.
Yagize ati “Tumaze kumwirukana ku murimo, hari amafaranga yari yaratanzeho ingwate. Icyo twemeje ni uko tudashobora kuyamuha tutishyuye abo afitiye amadeni. Nibyo twamusinyishije, nibyo tugiye gukora.”
Perezida Kagame yabajije impamvu bafte amafaranga ya rwiyemezamirimo wambuye abantu ariko nbtibishyurwe kandi minisiteri ibishinzwe ivuga ko ifite ingwate ye.
Minisitiri Musoni yavuze ko ibintu byose byamaze kunyuzwa mu nkiko, ku buryo abambuwe n’uwo rwiyemezamirimo bagomba kwishyurwa mu maguru mashya.
Perezida Kagame yasabye ko ibibazo nk’ibyo bidakwiriye gugfata igihe kinini bene aka kageni, yizeza Nyirabakenga ati “Vuba cyane, ndaza kubyikurikirana ubwanjye, nuba utarabona amafaranga yawe aba bantu barambona.”
Perezida Kagame mu biganiro yagiranye n’abavuga bakumvwa i Karongi



















TANGA IGITEKEREZO