00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yeruye ingaruka zikaze ku bashaka guhungabanya umutekano

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 5 June 2014 saa 06:04
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yasasabye Abanyarwanda guca ukubiri no gushaka gukorana n’abahungabanya umutekano w’igihugu, kabone n’iyo yaba ari umuvandimwe, kuko ubifatiwemo azahura n’ingaruka zikaze. Mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Nyabihu, mu murenge wa Rambura, kuwa Kane tariki ya 5 Kamena 2014, Umukuru w’Igihugu yasabye abaturage kwicungira umutekano kugira ngo bagere ku bukungu nyabwo bifuza. Mu gihe byagaragaye ko ntako batagize, abasirikare n’abapolisi nabo barahari gukora inshingano (…)

Perezida Paul Kagame yasasabye Abanyarwanda guca ukubiri no gushaka gukorana n’abahungabanya umutekano w’igihugu, kabone n’iyo yaba ari umuvandimwe, kuko ubifatiwemo azahura n’ingaruka zikaze.

Mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Nyabihu, mu murenge wa Rambura, kuwa Kane tariki ya 5 Kamena 2014, Umukuru w’Igihugu yasabye abaturage kwicungira umutekano kugira ngo bagere ku bukungu nyabwo bifuza. Mu gihe byagaragaye ko ntako batagize, abasirikare n’abapolisi nabo barahari gukora inshingano zabo.

Yavuze ko mu myaka yashize hari abahungabanyije umutekano bageze no mu murwa mukuru w’u Rwanda bagatera za gerenade zahitanye bamwe abandi zikabakomeretsa.

Perezida Kagame yasabye abatuye Nyabihu n’Abanyarwanda bose muri rusange kudaha urwaho abahungabanya umutekano, kandi agaragaza ko abazabifatirwamo bazahura n’ingaruka zikaze.

Yagize ati“Abo bantu bahungabanya umutekano wanyu, icya mbere ntimukwiriye kubaha umwanya na muto bameneramo ngo bahungabanye umutekano wanyu.”

Akomeza agira ati“Ibi ngibi mujya mwuma abantu bavuga ku maradiyo ngo abantu bafashwe, ngo bafunze ngo babuze ngo nubwo tutemera ko bahungabanya umutekano w’abantu ngo ariko…,ariko iki? Ahubwo turaza kongeraho. Kubafata gusa, usibye kubafata turaza kujya tubarasa ku manywa y’ihangu rwose, niba abantu bashaka kumenya uko dufata uburemere bwacu bw’umutekano w’Abanyarwanda.”

Perezida Kagame yibukije ko ntawe ukwiye guha urwaho uhungabanya umutekano biciye ku muvandimwe cyangwa inshuti, ati “Nta muntu ukwiye kuba umuvandimwe ku muntu uhungabanya umutekano w’igihugu, w’ Abanyarwanda. Ubwo buvandimwe ntabwo bukora mu kwangiza umutekano, bikora ku bindi, turabyumvikanaho? Murabyumva?”

Yakomeje avuga ko iyo uyu muvandimwe akoze ibikorwa bihungabanya umutekano n’abamwita abavandimwe be bibagiraho ingaruka. Atanga urugero ko iyo agiye gutera gerenade mu isoko atabanza kureba niba nta muvandimwe we uhari ngo yice abavandimwe b’abandi.

Perezida Kagame aganira n'abaturage mu karere ka Nyabihu

Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ko nta politiki irimo yo guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda. Yatunze urutoki abashaka kuwuhungabanya bahoze ku buyobozi kera, bakananirwa kuyobora igihugu bagahunga.
Abwira ababa bafite impamvu yihariye yo guteza umutekano muke, kureka inzirakarengane, abaturage bibereye mu mirimo.

Yabigarutse ati “Bajye bakurikirana abashinzwe umutekano kuko nibo bawusinyiye kuko bawushinzwe, abana, abagore abari mu mirimo yabo urabashakaho iki? Cyangwa babaye ari njye bakurikirana bakaza ko ari njye muyobozi wanyu, niba hari ibibazo bafite abe ari njye babyitirira ni njye ubishinzwe.”

Yagarutse ku nshingano yahawe n’Abanyarwanda zo kubarindira umutekano, abasezeranya ko azazishyira mu bikorwa afatanyije n’inzego zitandukanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .