Ubuyobozi bwa PL bwatangaje ko bwabuze miliyoni zisaga 50 z’amafaranga y’u Rwanda, zari ku mutwe wa Mitali ndetse wanasabwe na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga gukemura ibibazo yari ari afitanye n’ishyaka rye ku bijyanye n’ayo mafaranga.

Abanyamakuru babajije ubuyobozi bwa PL, aho iryo perereza rigeze n’impamvu icyo kirego kitaburanishwa, mu kiganiro bagiranye ku wa Kane tariki ya 14 Nyakanga 2016, ubwo hari huzuye neza imyaka 25 ishize PL ishinzwe.

Donathile Mukabalisa wasimbuye Mitali ku buyobozi bw’agateganyo bwa PL,usanzwe ari na visi Perezida wa mbere waryo, yagaragaje aho ibintu bigeze.

Yagize ati “ Kubera ko atari twebwe dukora iperereza inzego zibishinzwe zirimo kubikora kandi iyo ibintu biri mu iperereza bitari byagera mu rukiko biba bikiri ibanga.”

Ibyo bibazo ariko ngo ntibigomba no gutesha igihe iryo shyaka k’uko Mukabalisa yakomeje abisobanura.

Ati “Niba hari ibibazo byabaye nta nubwo bigomba kudutinza, ntitukibitaho n’umwanya rwose, ahubwo turimo gushyira ingufu kuri ejo hazaza h’ishyaka n’uyu munsi.Ntabwo ibyo ngibyo ari byo bikwiye kudutinza[…] buriya Imana yaduhaye amaso ari imbere kugira ngo tujye tureba imbere, iyo iza kuduha amaso inyuma twari kujya dutinda cyane ku by’inyuma.”

Abayoboke ba PL kandi bavanye amasomo ku byabaye, ku buryo biyemeje kutazasubira muri ibyo bibazo.

Ati “Twiyemeje gukora nk’ishyaka, twiyemeje gukomeza gushyira imbere ubumwe, gukorera hamwe kugira ngo dukomeze gukorera igihugu cyacu no kugiteza imbere.”

Mukabalisa Donathile, Visi perezida wa mbere wa PL
Mukabalisa Donathile, Visi perezida wa mbere wa PL

Polisi mpuzamahanga iracyashakisha Mitali

Nyuma y’aho Mitali ahunze, ubutabera bw’u Rwanda bwashyikirije Polisi mpuzamahanga(Interpol) impapuro zo kumuta muri yombi, bisobanura ko yafatirwa muri kimwe mu bihugu 190 bigize uyu muryango.

Icyo gihe Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa yavuze ko ubutabera bushakisha Mitali kubera ko ishyaka yahozemo rimushinja kuritwarira amafaranga.

Ku rubuga rwa Interpol hagaragaye inyandiko imushakisha iriho umwirondoro we, igaragaza ko impamvu ashakishwa ari ubujura no kunyereza amafaranga. Icyo gihe byaturutse ku kirego PL yatanze. Kuva Mitali yahunga ntarumvikana mu ruhame.

Mitali Protais wahunze igihugu
Mitali Protais wahunze igihugu