Inama idasanzwe ya Komite Nyobozi y’Ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana kwa buri Muntu (PL) yateranye kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Mata 2015 ku biro by’Ishyaka PL, iyobowe na Visi Perezida wa Mbere akaba na Perezida w’agateganyo waryo, yemeje ibi bikurikiora:
· Abagize Komite Nyobozi y’Ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana kwa Buri Muntu (PL) baramenyesha abayoboke baryo n’Abanyarwanda muri rusange, ko Mitali Kabanda Protais yeguye ku mwanya wa Perezida w’ishyaka PL ku itariki ya 10 werurwe 2015;
· Abagize Komite Nyobozi y’Ishyaka PL bagaye umuyoboke waryo Mitali Kabanda Protais kuba yarahemukiye Ishyaka anyereza umutungo waryo n’Igihugu cyamwizeye, by’umwihariko kuba yarataye imirimo ikomeye yari yarashinzwe n’Igihugu nyuma yo guhamagarwa ntaze gutanga raporo ku nzego zamutumye;
· Abagize Komite Nyobozi y’Ishyaka PL baramenyesha ko ibyatangazwa byose na Mitali Kabanda Protais ari ibitekerezo bye bwite, ndetse bashingiye ku bubasha bahabwa n’ingingo ya 50 y’Amategeko Shingiro y’Ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana kwa Buri Muntu (PL) bamuhagaritse muri iryo shyaka;
· Abagize Komite Nyobozi y’Ishyaka PL bemeje gukurikirana Mitali mu nzego z’ubutabera kugirango agarure umutungo w’Ishyaka yanyereje;
Uretse ikibazo cya Mitali Kabanda Protais cyizweho na Komite, Visi Perezida wa mbere waryo Donatille Mukabarisa yakanguriye abayoboke baryo n’Abanyarwanda muri rusange kwitabira gahunda zose ziteganyijwe mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yabasabye gukomeza urugamba rwo guhangana n’abakomeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.



















TANGA IGITEKEREZO