Yabigarutseho mu biganiro yatanze muri Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Kane, mu muhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyitabiriwe n’abapolisi bakuru n’abandi bo ku nzego zitandukanye.
Dr Bizimana yabaganirije ku mateka y’igihugu hagati y’abahutu n’abatutsi n’uburyo imibanire yagiye ihindura isura, kugeza ubwo yavutse urwango rukomeye rwagejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Dr Bizimana yabwiye abapolisi ko kugira ngo abahutu bagere aho bica abana, impinja, bakabyaza n’abagore batwite abatutsi, byakomotse ku rwango n’ubugome bigishijwe.
Ati “Mu mwuga wanyu mushinzwe, kurengera umutekano w’igihugu, ubutabera, mubikorane ubuhanga nk’uko mubikora, mumenya ko twanavuye kure. Kandi ntabwo biracika, mujya ku mbuga nkoranyambaga mukabona ibintu bandika […] mugiye ku bitangazamakuru byandika ku bitekerezo bitangwa, bibereke ko ingengabitekerezo yagabanyutse ariko ntabwo birarangira, hari abadashaka kuyireka bayikwiza.”
“Tuyirwanye rero mu buryo bwose bushoboka, twiyubakire igihugu cyiza ariko tunarinda cyane abana b’u Rwanda, abahari ubungubu, abazavuka, kuzahura n’ibintu nk’ibingibi. Ndanizera ko nta n’ibizaba kuko mu buyobozi dufite ntibishoboka, no mu buzaza ntibishoboka. Aya mateka rero tuyigireho, adufashe gukomeza buri wese aharanire kuyakosora no kutubera urumuri.”
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DIGP Juvénal Marizamunda, yavuze ko muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, hari byinshi igihugu cyagezeho ariko inzira ikiri ndende.
Yavuze ko nubwo Jenoside imaze iyo myaka yose ihagaritswe, u Rwanda rugihanganye n’ingaruka za Jenoside, ipfobya n’ihakana ryayo, abakoze Jenoside bakatiwe n’inkiko bacyihishahisha n’abandi bidegembya haba mu karere n’ahandi ku Isi.
Ati “Hari abagifite umugambi mubisha wo kugaruka gusohoza umugambi wa Jenoside barimo FDLR n’abandi bafatanyije ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse hari n’abari mu gihugu nabo bagifite ingengabitekerezo ishingiye ku ivangura rishingiye ku byiswe amoko.”
“Ibi byose biradusaba nka Polisi y’Igihugu n’izindi nzego z’umutekano, gukora cyane kugira ngo turwanye uwo ari we wese washaka guhungabanya umutekano w’igihugu, duharanira ko jenoside itakongera kubaho ukundi.”
Yashimangiye ko icyerekezo u Rwanda rwihaye gishingiye ku bumwe, ubwiyunge n’iterambere, byose bigomba gushingira ku mutekano kandi biri no mu nshingano za Polisi, bityo mu gihe cyo Kwibuka, ikwiye kuzirikana inshingano ziremereye ifite, ikanoza imikorere n’imikoranire kugira ngo u Rwanda rube igihugu gituje, gitekanye kandi gitera imbere muri byose.
Nyuma y’ibi biganiro, abapolisi bavuze ko bagiye kurushaho kuzirikana ku nshingano zabo, kugira ngo Jenoside itazasubira ukundi.
AIP Ruth Umuhozayagize ati “Dukwiye no kumenya amateka kugira ngo tubinyujije mu kumenya ingengabitekerezoya Jenoside tuyirwanye, bizatugeze ku ntego yo kutazongera kubina Jenoside ukundi.”
Jenoside yakorewe abatutsi yahitanye abasaga miliyoni imwe guhera muri Mata 1994 kugeza mu ntangiro za Nyakanga.



















TANGA IGITEKEREZO