Nk’uko bigaraga mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, si Prof.Lwakabamba wenyine wakuwe mu mwanya we, kuko na Sharon Haba wari Umunyamabanga uhoraho muri iyo Minisiteri yasimbujwe Dr.Celestin Ntivuguruzwa.
Dr Malimba wagizwe Minisitiri w’Uburezi yari asanzwe ari Umuyobozi ishami ry’ubukungu n’imari muri Kaminuza y’u Rwanda (CBE). Abaye Minisitiri w’Uburezi w’u Rwanda wa 13, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nta mpamvu yemeranywaho na bose igaragaza impamvu Minisiteri y’Uburezi ihora ihindurirwa abayobozi. Gusa Izuba Rirashe rivuga ko byaba bikekwa ko iyi Minisiteri igorana kuyiyobora.Prof Lwakabamba na we ni ko abyemera. Avuga ko igoye kuyiyobora, cyo kimwe na Minisiteri y’Ibikorwaremezo yayoboye mbere yo kugirwa Minisitiri w’Uburezi.
Bamwe mu bayoboye Minisiteri y’Uburezi kuva mu mwaka wa 1994 bibukwa cyane bitewe na gahunda zikomeye bagiye bashyiraho, hari nka Mudidi Emmanuel, Romain Murenzi, Mujawamariya Jeanne d’Arc, Daphrose Gahakwa, Charles Muligande, Pierre Damien Habumuremyi wavuyeho ahita aba Minisitiri w’Intebe, Vincent Biruta na Silas Rwakabamba wasimbuwe uyu munsi na Papias Musafiri.
Prof Silas Lwakabamba wari Minisitiri wa 12 mu myaka igera kuri 20 uyoboye Minisiteri y’Uburezi yari yasimbuye Dr Vincent Biruta.
Prof Silas Lwakabamba yavukiye muri Tanzania mu mwaka wa 1957.
Yize amasomo ya ‘engeneering’ muri Kaminuza ya Leeds mu Bwongereza ari naho yakuye impamyabumenyi ya BSc ndetse n’impamyabumenyi ihanitse ya kaminuza (PhD).



















TANGA IGITEKEREZO