Lt.Gen Karenzi Karake yarekuwe asabwe ingwate n’Urukiko rwa Westminster (Westminster Magistrates’ Court) kuwa Kane, tariki ya 25 Kamena 2015, akaba yarashyiriweho n’andi mabwiriza arimo kuba atemerewe gusohoka mu Bwongereza, ari na yo mpamvu yategetswe kujya yitaba Polisi igihe imukenereye cyose.
Urukiko rwanategetse kandi ko yamenyekanisha aho acumbika, ku buryo igihe cyose bibaye ngombwa Polisi yakwinjira mu cyumba cye nta mananiza, Ambasade y’u Rwanda i London ikaba yarahisemo ko acumbika mu cyicaro cyayo, aho kujya ahandi muri uwo Mujyi.
Mu kiganiro cyihariye Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye yagiranye na IGIHE mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko Lt. Gen Karenzi ameze neza, kandi ko kwishyura amafaranga urukiko rwasabye kugira ngo arekurwe by’agateganyo, ari igikorwa kigaragaza ugushyira hamwe kw’Abanyarwanda.
Mu gihe kandi, hatangira gukusanywa ayo mafaranga ngo hashakishwe miliyoni imwe y’amapawundi, ni ukuvuga asaga miliyari imwe (uyavunje mu manyarwanda), ngo atangwe nk’ingwate yo kurekurwa kwa Lt.Gen.Karenzi Karake, imyigaragambyo irakomeje, aho Abanyarwanda bavuga ko bazayihagarika ari uko bavuye kumwakira ku kibuga cy’indege, agarutse mu Rwanda.
Umuhango wo gutangiza ubwo bukangurambaga "Agaciro Kacu Campaign" uteganyijwe mu mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kamena i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO