Ubwo ikipe ya Rayon Sports itegereje guhabwa igikombe cya Shampiyona (Primus National Football League), yiteguye guhangana n’urugamba rukomeye kuko izahura n’andi makipe azaba ahagarariye ibihugu byayo ku mugabane wa Afurika, mu gikombe cy’amakipe yabaye aya mbere i wayo.
Ikigaragara mu ikipe ya Rayon Sports ni uko shampiyona irangiye ku ntebe y’abasimbura hagaragara ikibazo gikomeye cyo kubona umukinnyi wasimbura ugize ikibazo mu kibuga, ku buryo umukino ikipe yari ifite utahungabana. Kugira ngo ishobore kuzahangana n’amakipe y’amahanga, mu byo Rayon Sports isabwa harimo no kugura abakinnyi bashoboye bo kongera imbaraga mu ikipe.
Gakwaya Olivier, Umunyamabanga Mukuru akaba n’umuvugizi wa Rayon Sports, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko biteguye kuzahagararira neza u Rwanda, kandi bakaruhesha ishema. Ariko kugira ngo bigerweho hari byinshi basabwa harimo no gushaka abakinnyi bakomeye bo kongera imbaraga mu ikipe.
Agira ati “Hari byinshi tugomba gukora. Ku birebana n’abakinnyi tuzashaka nibura abashya barindwi, twubake ikipe ikomeye izasohokera igihugu. Abakinnyi dusanganywe hari abarangije amasezerano, tuzareba abo dukeneye cyane tuyongere, twubake ikipe ikomeye kurushaho.”
Ikibazo cy’abakinnyi Rayon Sports ikeneye si Gakwaya ukivugaho wenyine, kuko na Kapiteni w’iyo kipe Hategekimana Aphrodis Kanombe atangaza ko kugira ngo Rayon Sports izasohoke ihagaze neza ariko hashyirwamo amaraso mashya. Agira ati “Rayon Sports ikeneye nibura abakinnyi batanu bo kongeramo ingufu. Tuzasaba ubuyobozi bwacu buzadushakire abakinnyi bakomeye bataje kwicara ku ntebe y’abasimbura gusa, ahubwo ari abazanye imbaraga zo kubaka ikipe.»
N’ubwo abo bayobozi bombi birinze gutangaza amazina ya bamwe mu bakinnyi Rayon Sport itegenya kuzagura, abafana b’iyo kipe bashyira mu majwi Abakinnyi bakina mu ikipe ya APR FC na Isonga FC, gusa bagasanga bazaba biganjemo ba myugariro n’abakina hagati.



















TANGA IGITEKEREZO