00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RCS yasoje icyumweru cyo kwibuka yishimira ko nta ngengabitekerezo yagaragaye mu bagororwa

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 13 April 2016 saa 09:18
Yasuwe :

Imfungwa n’abagororwa kuri uyu wa gatatu basoje icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Gereza zose zo mu Rwanda uko ari 14 n’ingando z’aba-’Tigistes’ muri iki cyumweru bagejejweho ibiganiro bitandukanye bigamije gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Gusoza iki cyumweru muri RCS byabereye muri gereza ya Gasabo.

Umugororwa uhagarariye abandi yasobanuye ko imfungwa n’abagororwa na bo bibuka uburyo jenoside yakozwe n’ingaruka zayo.

Uyu mugororwa yavuze ko ubusanzwe mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda hari bake mu bagororwa bagaragaragaho imvugo zigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside, ariko muri iki cyumweru cyasojwe bene izo mvugo zitagaragaye, ibyo bigaragaza intera yo guhinduka kw’abagororwa.

Asoza iki cyumweru ku mugaragaro, Komiseri Mukuru wa RCS CGP George Rwigamba yavuze ko ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi bitarangirana n’iki cyumweru, ahubwo bikomeza mu gihe cy’iminsi 100.

CGP Rwigamba yabwiye abagororwa kandi ko bagomba kurangwa n’miyitwarire myiza kugira ngo gahunda leta ibategurira zo kubagorora zibashe kubageraho.

Yabwiye imfungwa n’abagororwa ko nubwo bafunze leta y’u Rwanda ibitaho kuko na bo ari abanyarwanda bakeneye kuzagaruka mu muryango nyarwanda barahindutse,ikaba ari yo mpamvu bashyirirwaho gahunda zo kubigisha n’izo guhindura imyitwarire.

CGP Rwigamba, yagiranye kandi ibiganiro n’abacungagereza ba gereza ya Gasabo, yongera kubasobanurira inshingano zabo ko ari ukugorora, gutanga ubumenyi,ubutabera ndetse n’umusaruro, maze abasaba gukorana umurava nk’uko babibyigishijwe batangira akazi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages