00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDF irashaka Abanyarwanda banyotewe kuba abasirikare

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 24 October 2014 saa 12:07
Yasuwe :

Nk’uko n’akandi kazi kose ka Leta hatangwa amatangazo ashaka abakozi, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda nabwo burashaka abifuza kwinjira mu gisirikare kwiyandikisha.
Itangazo riri ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda rigaragaza ko Abanyarwanda bemerewe gusaba kuba abasirikare ari abafite imbaraga zo gukorera igihugu, bari hagati y’imyaka 18 na 23, kandi bize byibuze amashuri atatu yisumbuye.
Mu bindi asabwa kuba yujuje ni ukuba ari Umunyarwanda, ari inyangamugayo, afite ubuzima (…)

Nk’uko n’akandi kazi kose ka Leta hatangwa amatangazo ashaka abakozi, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda nabwo burashaka abifuza kwinjira mu gisirikare kwiyandikisha.

Itangazo riri ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda rigaragaza ko Abanyarwanda bemerewe gusaba kuba abasirikare ari abafite imbaraga zo gukorera igihugu, bari hagati y’imyaka 18 na 23, kandi bize byibuze amashuri atatu yisumbuye.

Mu bindi asabwa kuba yujuje ni ukuba ari Umunyarwanda, ari inyangamugayo, afite ubuzima buzira umuze, atarigeze anafungwa.

Kwiyandikisha byatangiye kuwa 22 Ukwakira, bizarangira kuwa 20 Ugushyingo, nyuma bakazamenyeshwa gahunda yo gukora ibizamini.

Igisirikare cy’u Rwanda kirubashywe mu gihugu imbere, kandi no mu mahanga aho cyitabira ubutumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro gishimirwa ko ari igisirikare cy’umwunga.

Umuturage wo mu Rwanda ntatinya umusirikare, kuko usibye no kuba arinda umutekano, agaragara no mu bikorwa by’iterambere. Abaturage bamaze no kumenyera ko hajya habaho icyumweru cyahariwe ibikorwa bya gisirikare, RDF ikavura abaturage ku buntu.

Aba ni abasirikare b'u Rwanda bari basoje amasomo
Abasirikare b'u Rwanda bajya no gufasha ibihugu biri mu kaga kuhabungabunga amahoro. Aba bari berekeje muri Centrafrique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages