Ingabo z’u Rwanda na Polisi by’igihugu kuri uyu wa Gatandatu barakora umwitozo wo gupima aho igihugu gihagaze mu guhangana na Ebola mu gihe ku butaka bw’u Rwanda haba hakandagiye umurwayi wayo.
Iyi myitozo irabera ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, uragaragaza igisa n’umukino, aho haza kuuba hari umusirikare uvuye mu butumwa bw’amahoro uzanywe n’indege ya Rwandair aturutse mu gihugu cyiswe “Archipellago” bagasanga arwaye Ebola.
Akiri mu ndege, umupilote arahamagara ku kibuga cy’indege ababwira ko afite umurwayi uri kuruka no kuva amaraso mu mazuru.
Muri uyu mwitozo baragaragaza uko nagera ku gibuga cy’indega ahita ajyanwa mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe, kandi abo bari kumwe bagashyirwa mu kato ku bitaro bya Rutongo.
Abantu 183 barimo Ingabo, Polisi n’abakozi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe indege za gisivile, abakozi b’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka n’aba Rwandair bahuguwe ku bijyanye no kwita ku barwayi ba Ebola no gukoresha ibikoresho byo kuyirinda nibo baza gukora iyo myitozo.
Uyu mwitozo urakorwa ku bufatanye bwa minisiteri y’ubuzima, ikigo cy’igihugu gishinzwe indege za gisivile, urwego rw’abinjira n’abasohoka na Rwandair ari nk’inyongera yo kugaragaza ingamba zashyizweho mu gukumira Ebola mu Rwanda no kureba uburyo abo bakozi biteguye mu gihe haba hari umurwayi wa Ebola ugeze ku kibuga cy’indege.
Mu ngamba zashyizweho mu gukumira Ebola harimo kugenzura abantu bava mu mahanga, aho abamaze iminsi 21 bari mu bihugu bya Sierra Leone, Liberia na Guinea Conakry batemererwa kwinjira mu Rwanda naho abaturage bavuye muri ibyo bihugu bagashyirwa mu kato k’iminsi 22.
Mu zindi harimo guhugurwa kw’abakozi 3400 b’inzego z’ubuzima, kuba buri bitaro by’Akarere n’Ibigo Nderabuzima byegereye imipaka bifite abaganga bahuguwe ku ndwara ya Ebola, ndetse n’ibyumba byabugenewe byashyirwamo umuntu baketseho ibimenyetso by’icyo cyorezo. Hanashyizweho umurongo wa telefone utishyuzwa, 1110, wabarizaho amakuru n’inama kuri Ebola.
By’umwihariko ku rwego rw’igihugu Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe bifite ibyumba byinshi bishobora kwakira abarwayi ba Ebola mu gihe bagaragaye.



















TANGA IGITEKEREZO