00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rev. Pst Samuel Usabyimana ntacyemerewe kwinjira na rimwe mu nsengero za ADEPR

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 12 October 2013 saa 07:42
Yasuwe :

"Nibyo koko nabujijwe gusengera mu rusengero n’Itorero ryanjye, ubu nsengera mu rugo ariko ndatuje..." Aya niyo magambo uwahoze ayobora itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR, Rev. Past Usabyimana Samuel yasubije ubwo yabazwaga ibyari bimaze iminsi bihwihwiswa ko yaba yarakomwe kwinjira mu ngoro z’insengero za ADEPR ukundi.
Nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru Umusingi, ngo uwahoze ari umuvugizi w’Itorero rya ADEPR ari we Rev Usabyimana Samuel, akaza gukurwaho we na Komite yari ayoboye, ndetse (…)

"Nibyo koko nabujijwe gusengera mu rusengero n’Itorero ryanjye, ubu nsengera mu rugo ariko ndatuje..." Aya niyo magambo uwahoze ayobora itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR, Rev. Past Usabyimana Samuel yasubije ubwo yabazwaga ibyari bimaze iminsi bihwihwiswa ko yaba yarakomwe kwinjira mu ngoro z’insengero za ADEPR ukundi.

Nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru Umusingi, ngo uwahoze ari umuvugizi w’Itorero rya ADEPR ari we Rev Usabyimana Samuel, akaza gukurwaho we na Komite yari ayoboye, ndetse bigiwemo inama n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza mu Rwanda (RGB), akaza gusimburwa we na komite yari afatanije nayo kuyobora, bagasimbuzwa Komite iriho ubu iyobowe na Pasteur Sibomana Jean, byakomeje kuvugwa ko yaba yarabujijwe kongera gusengera muri iryo torero yayoboraga rya ADEPR.

Rev Samuel Usabyimana wahoze ari umuvugizi wa ADEPR ubu akaba yaraciwe mu nsengero

Izi nkuru zibivuga gutya zaje kwemezwa na nyirubwite avuga ko koko bamwirukanye mu Itorero rya ADEPR, ndetse no mu nsengero zayo zose, ahoe yongeraho ko kugeza ubu asigaye asengera mu rugo iwe gusa.

Nk’uko yakomeje abitangariza umunyamakuru, Pasteur Usabyimana yagize ati "Nibyo koko nabujijwe gusengera mu Itorero ryanjye, ubu nkaba nsengera mu rugo, ariko nta kibazo mfite, ndatuje."

Uku kubuzwa gusengera muri ADEPR kuri Usabyimana ariko bitandukanye cyane n’ibyo benshi bazi ku izina ryo "GUTENGWA" cyangwa guhagarikwa ku igaburo, kuko ubusanzwe muri ADEPR iyo batenze umuntu cyangwa bamuhagaritse, akomeza agaterana, wenda ntajye ku ifunguro/igaburo ryera (ubwo ni nko guhazwa ku baba mu idini rya gaturika), bakanaguheza mu nama z’abakristo, ariko ntabwo uwatenzwe abuzwa na rimwe kongera guterana n’abandi bakirisitu.

Rev Jean Sibomana usigaye ari umuvugizi (Representant Legal) wa ADEPR kuri ubu

Bimwe mu bivugwa nk’impamvu y’iri yirukanwa rya Usabyimana Samuel mu nsengero

Uku kwirukanwa kwa Pasteur Usabyimana Samuel mu Itorero rya ADEPR, abantu benshi babyibazaho mu byongorero, bakabiburira impamvu, haba no mu bakirisitu ubwabo bayoborwa muri iri torero, kuko ngo bashingiye kuri Bibiliya Ijambo ry’imana nk’uko bakunze kujya bayishingikirizaho muri byinshi bavuga banakora, ngo ntabwo uwo Yesu bitirirwa nk’abakirisitu, yasize avuze ko hagira abantu birukanwa mu Itorero ngo babuzwe gusenga mu rusengero, kuko n’iyo wakora ibyaha bingana bite, ngo haba hakiri ibyiringiro, ko uwo muntu yazagarura agatima impembero akongera akihana.

Ubusanzwe Pasitoro Usabyimana Samuel, nk’umukirisitu yari asanzwe abarurirwa mu Itorero rya Nyarugenge (Paruwase ya Nyarugenge zikiri uko zahoze mbere) mu mudugudu wa Muhima.

Nyuma yo guhirikwa ku buyobozi we na Komite ye, bashinjwa ibyaha birimo amacakubiri ashingiye ku moko n’ibindi, yaraje kwimurirwa muri Paruwasi ya Nyakabanda aho yagizwe umukuru w’Itorero, ariko nyuma aza guhita asaba kujya mu kiruhuko cy’izabukuru (pension).

Amakuru yageze ku rubuga rwa jesus.rw, yamenyesheje ko Pasteur Usabwimana akimara gusaba Ikiruhuko, ngo yaje kujya gutanga ifunguro ryera ku mudugudu umwe wa Paruwasi Nyarugenge, nyuma yo kuyobora uwo muhango, ngo umwuka wabaye mubi cyane, kuko abayobozi bakuru ba ADEPR bavuze ko nta muntu n’umwe wemerewe guha umwanya n’umwe Usabyimana ku Ruhimbi.

Ibi ngibi ariko bikaba atari ibintu bisanzwe nk’uko urwo rubuga rubitangaza, kuko ngo ubundi umuntu wabaye Pasitoro muri ADEPR, by’umwihariko w’umusaza nka Samuel wakoreye akanayobora Itorero igihe kinini, ngo ntiyakabaye abuzwa ngo yimwe n’umwanya ku ruhimbi.

Ku rundi ruhande ariko, amakuru agera kuri IGIHE, yo avuga ko Pastori Usabyimana yaba azizwa ko ngo n’ubwo atakiyobora, iyo agiye mu itorero rimwe muya ADEPR, agaragarizwa ibyishimo n’urukundo rwinshi, ku buryo yinjira ngo agakomerwa amashyi mu buryo budasanzwe, ndetse abakirisitu bakananezererwa cyane kubana nawe.

Ubwo Usabyimana yari akiri umuvugizi asengera bamwe mu bashumba bimitswe

Ubu Usabyimana asengera iwe gusa ntahandi yagana

Nk’uko Rev Samuel Usabyimana yabyitangarije, ubu ngo asengera iwe mu rugo gusa, igitera abantu impungenge no guhangayika kikaba ari uko ngo insengero nyinshi mu zigize itorero rya ADEPR yagize uruhare mu kuzubaka no gutera imbere kwazo mu gihe yari akiri umuyobozi ndetse na mbere yo kugirwa umuvugizi wa ADEPR nk’uko urwego uyobora ADEPR aba ari ko rwitwa.

Abandi bivugwa ko bagiye bakurikirana amakimbirane n’akaduruvayo byabaye muri ADEPR kuva kera kose, haba mu bihe byo gusohoka ku nshuro zose zagiye zibaho ndetse no mu gihe cy’ubuyobozi bwa Samuel, bavuga ko ibi bimukorerwa ngo ari nko mu Rwego rwo kumwihimuraho, kwa bamwe mu bashumba yari yaragiye atenga akiyobora, yamara guhagarikwa ku buyobozi bakagaruka mu itorero, ngo ubu bakaba bamusabira biriya byose birimo no kumuheza mu materaniro y’abera (abakirisitu).

Rev Samuel Usabyimana na Rev Jean Sibomana ku munsi wo guhererekanya ububasha ubwo samuel yeguzwaga

Inzego z’ubuyobozi bwa ADEPR ntacyo zirabitangazaho

Inzego z’ubuyobozi za ADEPR zo ntizashatse kugira icyo zivuga kuri iki kibazo, kuko IGIHE yagerageje kubavugisha ntibikunde. Numero ya telefoni ngendanwa ya Rev Past Jean Sibomana ntiyiriweho, naho iy’umwungiriza we Pasitoro Tom Rwagasana, yaciyemo ariko ntiyabasha kugira icyo atangaza kuko yari yagiye gushyingura.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages