Aba bantu bafatiwe mu marondo akorwa n’ abaturage ijoro n’amanywa agamije gukaza umurego mu rwego rwo kwicungira umutekano no kwirinda uwawuhungabanya yashyizwemo imbaraga nyuma y’uko abarwanyi ba FDLR banyuze mu rihumye abashinzwe umutekano bagatera ibiro by’ Umurenge Sacco na sitasiyo ya polisi muri Mata 2016.

Umuyobozi w’umwe mu midugudu igize Akagari ka Kabumba mu Murenge wa Bugeshi, Bireti Jean Marie Vianney, avuga ko bafashe ingamba zo kwicungira umutekano mu rwego rwo gukumira ko hari ibindi bitero byakongera kubagabwaho.

Ati “Twakajije umurego mu marondo, umuntu wese utambutse tutazi turamuhagarika tukamubaza ibyangombwa. Twasanga atabifite tukamufata tukamushyikiriza polisi n’izindi nzego z’umutekano. Umwana, umugore bose bafite inshingano zo kwicungira umutekano.”

Bireti akomeza atangaza ko mu mudugudu ayobora harimo abarinzi b’amahoro bagera kuri 23 bacunga umutekano mu mayira atandukanye.

Ati “Twafashe ingamba mu rwego rwo kwirinda ko ibyabaye bitazongera kuba. Turemesha inama zo gukangurira abafite abantu bakiri muri FDLR ko bagomba kubasaba gutahuka kuko mu Rwanda ari amahoro.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Nsabimana Mvano Etienne, avuga ko umugambi wo gukaza umutekano mu buryo budasanzwe umaze gutanga umusaruro kuko hari n’ abamaze gutabwa muri yombi.

Ati “ Abagizi ba nabi baratwinjiranye bashaka guhungabanya umutekano wacu. Hari abantu bagerageje kwinjira batazwi, abaturage barabafashe babashyikiriza inzego z’ubuyobozi. Tumaze gufata abarenga 24 binjiye muri ubu buryo.”

Yakomeje agira ati “Duturanye n’ amashyamba ya Congo aho interahamwe ziri. Tugomba guhora turi maso, nta kuryama, nta gusinzira. Uryamye gato bakwinjirana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Nsabimana Mvano Etienne
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Nsabimana Mvano Etienne

Ingamba zo kwicungira umutekano zakajijwe nyuma y’igitero cyagabwe n’abarwanyi ba FDLR barenga 20 ku butaka bw’ u Rwanda mu Kagari ka Kabumba mu Murenge wa Bugeshi ho mu Karere ka Rubavu mu ijoro ryo kuwa 15 rishyira kuwa 16 Mata 2016.