Umugabo ukekwaho kuba umusirikare yarashe abantu mu kabari gaherereye mu kagari ka Kivumu mu murenge wa Gisenyi, umugabo umwe ahita apfa abandi barakomereka.
Umuturage wabwiye aya makuru IGIHE, yavuze ko bumvise urusaku rwinshi rw’imbunda mu gitondo mu kabari gasanzwe kazwi muri aka gace kitwa Caribana k’uwitwa Mutuyeyezu, kari hafi y’umupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokorasi ya Congo.
Umwe mu banyamakuru ukorera muri aka gace yabwiye IGIHE ko hari nka saa kumi n’imwe z’uyu munsi tariki ya 22 Nzeri 2014, ubwo umusirikare wari wambaye imyenda y’abasivili yavugaga ko yibwe amafaranga ibihumbi 200 n’abo babyinanaga.
Akimara kubona ko yibwe yasabye abakobwa babyinanaga kuyazana ariko ngo bavuga ko ntayo bibye. Yahise ajya mu kigo kizwi ku izina rya “Jandarumori” abamo azana imbunda arasa abantu batatu, umwe arapfa, abahakora bakeka ko yari umutetsi wo muri aka kabari (Mucoma) abandi babiri bakomeretse cyane na bo baketse ko ari bamwe muri abo bakobwa, bajyanwe mu bitaro bya Gisenyi.
Ubwo yasohokaga muri aka kabari karimo abantu benshi, igihiri cy’abantu ngo cyahise gisohoka.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan yatangaje ko umuntu umwe yapfuye, babiri bajyanwe mu bitaro bya Gisenyi kuri ubu hakaba hakomeje iperereza kuri iki gikorwa yagaye.
Ababyeyi baturiye aka kabari bakunze kuvuga ko kabararurira abana babo kuko ngo bahasambanyirizwa n’abantu batandukanye barimo abavuye muri Congo bakunze kubashukisha amafaranga bakabararana mu nzu zicumbikira abantu (Lodges) zihari bakaba basaba Polisi ko yahagurukira iki kibazo.
Ibi kandi binajyana n’ibimansuro bihabera birangwamo abakobwa bambaye ubusa ku buryo nabwo abana babo ngo bahigira imico mibi.
Mu bindi bavuga ni uko ngo badakunda gusinzira kubera urusaku rukunze kuharangwa kandi buri munsi kuko ngo gakora amasaha 24 kuri 24 kadafunga.
Muri aka kabari kandi ngo hanagaragara urugomo rw’abantu bakunze kuharwanira n’ibindi.
Amakuru akomeza kugera kuri IGIHE aremeza ko uyu musirikare yafashwe n’inzego z’umutekano.
Twagerageje kuvugisha Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda ariko ntaraboneka ku murongo wa telefone.


















TANGA IGITEKEREZO