00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango : Nyuma ya E.Sc Byimana, College APARUDE nayo yahiye

Yanditswe na

Richard Dan Iraguha

Kuya 21 May 2013 saa 04:34
Yasuwe :

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Gicurasi 2013, inzu abanyeshuri b’abahungu bararamo mu kigo cya College APARUDE yibasiwe n’inkongi y’umuriro. Hangiritse ibintu byinshi ariko nta muntu wakomeretse.
Amakuru aravuga ko iyo nyubako yabagamo abanyeshuri 52 b’abahungu, ubwo yafatwaga n’umuriro saa sita z’amanywa umunyeshuri umwe wari urimo arwaye akaba yabashije kuyirokoka.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier yatangarije IGIHE ati “Hari umwana umwe wari (…)

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Gicurasi 2013, inzu abanyeshuri b’abahungu bararamo mu kigo cya College APARUDE yibasiwe n’inkongi y’umuriro. Hangiritse ibintu byinshi ariko nta muntu wakomeretse.

Amakuru aravuga ko iyo nyubako yabagamo abanyeshuri 52 b’abahungu, ubwo yafatwaga n’umuriro saa sita z’amanywa umunyeshuri umwe wari urimo arwaye akaba yabashije kuyirokoka.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier yatangarije IGIHE ati “Hari umwana umwe wari urimo kuko yari arwaye, gusa inzu yafashwe uwo mwana amaze gusohoka.”

APARUDE ni ikigo cyakira abana b’ibitsina byombi ariko abakobwa bacumbikirwa mu kigo imbere, mu gihe abahungu bo bacumbikirwa mu nzu zo hanze, ari naho hahiye.
Amakuru avuga ko iyo nyubako atari ubwa mbere yafatwa n’inkongi y’umuriro.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango we akaba avuga ko iyo nkongi yatewe na “Cour Sircuit”

Inkongi yibasiye icyumba kiraramo abanyeshuri ba College APARUDE nyuma y’amasaha ari munsi ya 20 ikigo cya Ecole des Sciences Byimana nacyo gifashwe n’inkongi y’umuriro aha naho bikaba bibaye ubugira kabiri.

Ashingiye kuri izo mpanuka zombi mu Karere abereye umuyobozi, Mbabazi Francois Xavier asanga ari “Ikiza kidasanzwe ” akavuga ko bisabwa gusesengura impamvu ziri kubitera.

Ishuri ryisumbuye College APARUDE ryegamiye ku idini y’Abadivantisiti b’Umunsi wa karindwi, riherereye mu mujyi wa Ruhango, hepfo gato ya Station ya Polisi akaba ari nko mu kirometero kimwe uvuye ku biro by’Akarere ka Ruhango.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages