Ntibikunze kumvikana aho umuntu w’imyaka irenze 40 ajyanwa mu kigo ngororamuco ahubwo ni umwihariko w’abakiri bato.
Mu kigo cyakira inzerezi giherereye mu murenge wa Gashonga iyo uhageze uhasanga abana, abakobwa n’ababyeyi bakuze bari mu kigero cy’imyaka 30 kugeza kuri 70, bamwe muri bo bagiye bafatirwa mu myitwarire mibi.
Ahanini ifatwa ry’aba bantu bakuru bajyanwa mu kigo ngororamuco rishingiye ku bibazo by’amakimbirane yo mu miryango.
Kanyenzi Jean Damascène w’imyaka 70 y’amavuko ukomoka mu Murenge wa Gitambi, bivugwa ko yafashwe amaze gukubita umugore we kubera ko yari yagurishije ihene.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko yavuze ko yazize ko yakubise umugore we abitewe n’umujinya yagize ubwo yavaga mu kabari agasanga yagurishije ihene kandi ko ubu atewe isoni no kuba ari mu kigo ngororamuco hamwe n’abakwiye kuba abuzukuru be.
Mukirangoga Jean Marie Vianney wo mu Murenge wa Gikundamvura na we uri muri iki kigero yafashwe n’inzego zishinzwe umutekano yakubise umugore ubwo yamubuzaga kugurisha ibishyimbo ku musaruro bari bejeje ashaka kujya kunywa inzoga.
Yagize ati “Njye ndemera icyaha, ubwanjye ejobundi hashize nagiye kunywa urwagwa ngarutse mfata udushyimbo twari duhari, njya kutugurisha umugore ambajije ndamukubita ajya kundega.”
Bamwe mu babyeyi baganiriye na IGIHE banenze aba basaza bavuga ko biterwa n’inzoga n’ibiyobyabwenge byateye muri iyi minsi bigatuma hagaragara ubwumvikane bucye mu miryango.
Mukandacogora Anathalie ati “Birababaje kuba umusaza yakwitwa inzererezi kimwe n’abana abyaye, bipfira mu kwiyandarika no kutagira umuco; ni ukubera n’izi nzoga n’ibitabi byaje ubu biyayura umutwe.”
Mukakayigema Leopord ati “Umuntu ukuze yakagombye kuba ari mu rugo hamwe n’abana, ikibuze mu rugo bakacyumvikanaho. Reba nk’uriya mubyeyi uhetse umwana, umwana we azahavana uburere bubi kuko azaba azaba yigira ku byo nyina akora.”
Hagenimana Jean de Dieu, Umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Rusizi yemeza ko ibi bibangamira uburere bw’abana kandi ko hakwiriye inyigisho nyinshi mu babyeyi.
Abajyanwa muri iki kigo ni urubyiruko rw’inzererezi n’abakuze bateza amakimbirane mu miryango bakaba bamara ibyumweru bibiri bahabwa inyigisho zo kubagorora hanyuma bagasubizwa mu miryango yabo.


















TANGA IGITEKEREZO