Amakuru agera kuri IGIHE, avuga ko abo bantu bari bitwaje imbunda bageze mu gasantere ka Kakabuga kari mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Ryankana, ahagana nka saa saba z’ijoro, bashyize ipine hafi y’inzu y’umuturage bikekwa ko bashakaga kuyitwika. Icyo gihe ngo umwana wo mu rugo rw’umuturanyi yasohotse agiye kwihagarika, akigera hanze bahita bamurasa ahasiga ubuzima.
Nyuma y’urusaku rw’imbunda, abo bataramenyekana banasanze abanyerondo aho bari bicaye baraswaho, umwe yitaba Imana, undi arakomereka ku kaboko. Uyu ahita ajya kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Bugarama.
Nyuma y’iyo nsanganya, ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi n’ubwa polisi bwazindukiye ahabereye ubu bwicanyi bukorana inama n’abaturage mu rwego rwo kubahumuriza.



















TANGA IGITEKEREZO