Sekizinduka niwe Munyarwanda wa mbere w’inzobere muri ibyo bikorwa (Engineer), ubashije kugera kuri urwo rwego.
Ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’imikorere y’izi ndege risanganwe inzobere 31 zirimo Abanyarwanda batandatu bakora kuri Boeing 737, mu gihe kiri imbere abandi Banyarwanda babiri bakazabona ibyangombwa nk’aba ‘engineers’ ba Bombardier CRJ900, bitarenze muri Gicurasi uyu mwaka.
Mu itangazo RwandAir yashyize ahagaragara, ivuga ko ubu Eng. Jimmy ashobora kwemerera indege guhaguruka agendeye ku mabwiriza mpuzamahanga y’ubuziranenge bwazo, SAMCO (the sub-contracted Aircraft Maintenance Organization - AMO).
Umuyobozi ushinzwe gukanika indege muri RwandAir, Gerard Mutabazi, yagize ati “Mfashe uyu mwanya ngo nshimire Jimmy kubw’intambwe ikomeye ateye, akaba ari Umunyarwanda wa mbere uhawe impamyabushobozi yo gukora kuri Bombardier CRJ 900NextGen kandi ndasaba abandi ba ‘Engineers’ b’Abanyarwanda kugera ikirenge mu cye.”
RwandAir ikoresha indege ebyiri za Bombardier CRJ-900NextGen zazanwe mu Rwanda mu 2012, izi ndege zigezweho zikaba zikora mu nzira zerekeza muri Afurika y’u Burasirazuba n’iyo hagati.



















TANGA IGITEKEREZO