00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwaniro: Hashyinguwe imibiri isaga 3000 y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 20 May 2013 saa 01:09
Yasuwe :

Mu mpera z’icyumweru dusoje, mu Kagari ka Mwendo, Umurenge wa Rwaniro mu karere ka Huye hashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rushya imibiri 3,108 y’abahaguye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaniro, Sebarinda Frederick yavuze ko batekereje kubaka Urwibutso rwa Jenoside rushya kuko hari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yari igishyinguwe mu mashitingi, biba ngombwa ko ishyingurwa mu cyubahiro.
Karambizi Karoli Rwanga w’imyaka 48 (…)

Mu mpera z’icyumweru dusoje, mu Kagari ka Mwendo, Umurenge wa Rwaniro mu karere ka Huye hashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rushya imibiri 3,108 y’abahaguye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaniro, Sebarinda Frederick yavuze ko batekereje kubaka Urwibutso rwa Jenoside rushya kuko hari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yari igishyinguwe mu mashitingi, biba ngombwa ko ishyingurwa mu cyubahiro.

Karambizi Karoli Rwanga w’imyaka 48 utuye i Mwendo yatangarije IGIHE ko kuva kera mu mateka, abari batuye muri ako gace bari abantu bashyira hamwe, ntawabavogeraga, ku buryo uwahahungiraga wese yabaga yizeye ko arokotse. Ariko bigenze mu gihe cya Jenoside, Abatutsi bahatuye bakomeje gushyira hamwe bahangana n’Interahamwe ariko ziza kubaganza zifashishije indege ya kajugujugu mu kwica Abatutsi bo muri ako gace.

Kayitare JMV, Umuyobozi w’ Ishyirahamwe ry’abarokotse Jenoside muri ako gace “Icyizere Survivors” yishimiye ko kuva ryashingwa mu 2008 ari bwo babashije kwibuka neza kuko bashyinguye neza mu cyubahiro abo.

Dr Jean Pierre Dusingizemungu, Perezida wa Ibuka, yishimiye bw’abaturage bose bifatanya mu kwibuka abazize Jenoside ati “Ubufatanye bw’Abanyamwendo bugaragaza ko ejo hazaza hashobora kuba heza, kuko berekeza mu nzira yo kwiyubaka. Imirimo yose dukora tuyishyiremo ubudashyikirwa, kuko ni cyo kizatuma twiyubaka.”

Visi Perezida wa Sena, Bernard Makuza wifatanije n’abanyamwendo yagize ati “Tugomba gukomeza kuzirikana amateka yacu nk’Abanyarwanda, twanga kandi tukitandukanya n’ikibi.”

Akomeza avuga ko amateka ya Jenoside agomba kugira uburyo abikwa kugira ngo n’abazavuka bazayamenye kandi hirindwe bidasubirwaho ko Jenoside yakongera kubaho ukundi.

Ugeze i Mwendo utangazwa no kubona udusozi twuzuye ibigabiro by’imivumu, imiyenzi n’ibiti bya Avoka. Aho hose ni amatongo. Agaragara cyane ku dusozi twa Murango, Karambi, Nyarunyinya na Kigarama. Bake bahasigaye ubasanga mu mudugudu wubatse ku muhanda, abandi ni abimukira.

Ikizwi mu mateka kiharanga ni Umusozi wa Giseke, ahari ikigabiro cy’umwami Rwogera. Amazina y’imisozi yaho atuma hibazwa byinshi ku mateka, harimo Rwaniro, Rusatira, Ruhashya, Rugerero, Rwambariro, n’andi menshi agaragaza ubutwari bw’abari bahatuye.

Bamwe mu bayobozi bitabiriye umuhango
Abandi bitabiriye umuhango
Bernard Makuza, Visi perezida wa Sena yifatanyije n'abatuye i Mwendo kwibuka
Udusozi tw'amatongo, aho abantu bashize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages