00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sena yasabye Guverinoma kurangiza ikibazo cy’abafunze 5000 binyuranyije n’amategeko

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 2 April 2015 saa 06:42
Yasuwe :

Abasenateri batoye umwanzuro usaba Guverinoma kurangiza byihuse ikibazo cy’abafungwa basaga ibihumbi bitanu (5000), bafunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bitarenze uku kwezi.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki tariki ya 1 Mata, Abasenateri bagize Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu bagejeje kuri bagenzi babo ibyo bakuye mu isesengura rya raporo ya Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu, bagaragaza ko mu Rwanda hakiri ikibazo mu kubahiriza amategeko agena gufata no gufunga.

Iyi komisiyo yavuze ko imibare bahawe n’ Urwego rw’Igihugu rushinzwe amagereza (RCS), yerekana ko muri gereza zo mu Rwanda abagororwa basaga 5000 harimo abarangije ibihano ntibafungurwe, abafite amadosiye atuzuye, abaregwa icyaha cya Jenoside n’ibindi byaha bataburanye.

Senateri Nirere Madeleine ukuriye iyi komisiyo yabwiye abasenateri ko bakwiye gutora umwanzuro usaba Guverinoma kurangiza iki kibazo bitarenze uku kwezi kwa Mata 2015.

Yongeyeho ko RCS yakoze Software yitwa Prison Watch izafasha kunoza imicungire y’amadosiye y’abafungwa kugira ngo hirindwe iki kibazo cyo gufunga abadafite amadosiye n’abarangije ibihano.

Senateri Bizimana Evariste yagarutse ku mpamvu ituma uyu mwanzuro uhabwa guverinoma kenshi ariko ntushyirwe mu bikorwa.

Yagize ati’’uyu mwanzuro Sena yari yawutanze no mu 2012 ntihagira igikorwa, kuki hamenyekana impamvu ituma umuntu afungwa, ntihamenyekane impamvu adafungurwa kandi yararangije igihano cyangwa ngo aburanishwe?’’

Iyi komisiyo kandi yanagaragaje ko hari n’ikibazo cy’abafungwa bageze mu zabukuru bafite indwara zikomeye n’abafite imyaka myinshi kwitabwaho bigahenda leta.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages