Urupfu rwa Senateri Mucyo rwemejwe na Dr Jean Damascene Bizimana uyobora CNLG wabwiye IGIHE ati " Nibyo. Aguye muri escalier ari kujya ku kazi."
Perezida wa Sena, Bernard Makuza, aganira na IGIHE yavuze ko Mucyo yari amaze iminsi ameze neza nta kibazo afite.
Ati “ Yaje yitwaye mu modoka nk’ibisanzwe. Amaze iminsi ari mu kazi nta kibazo kuko n’ejo bundi yari mu ntara mu Ruhango.”
“ Yaje mu gitondo nkuko bisanzwe azamuka ajya mu biro agomba kuba yanyereye akikubita hasi. Agomba kuba yatsikiye kuri escalier. Nta muntu wari umuri inyuma ahubwo hari uwari umuri imbere. Uwo w’imbere yari amaze gukata yumva hari uwituye hasi inyuma ye asubira inyuma asanga ni Mucyo niko guhita ajyanwa kwa muganga.”
Yitabye Imana ahagana saa tatu n’iminota nk’icumi. Yari umuntu wubahiriza amasaha yaguye yitegura imirimo ya Komisiyo.”
"U Rwanda rubuze umukozi"
Perezida wa Sena yakomeje abwira IGIHE ati “ nka Sena yari mugenzi wacu. Igihugu kibuze umuntu witangaga cyane kandi yari umugabo twakundaga. Twihanganishije umuryango we.”
Incamake y’Ubuzima bwa Senateri Jean De Dieu Mucyo
Senateri Mucyo ufite inkomoko mu Murenge wa Mbazi muri Butare, yavukiye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo kuwa 07 Ukuboza 1961, yiga amashuri abanza ahitwa i Save mu 1967, arangiza amashuri yisumbuye mu 1980 ahita abona akazi muri Minisiteri y’Ubutabera.
Yatangiye kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu 1985 arangiza mu 1990, aza kwiga icyiciro cya Gatatu cya kaminuza (Masters) mu 2012, aho yarangije mu bijyanye no gukumira Jenoside.
Jean de Dieu Mucyo yinjiye mu gisirikare mu 1994 nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yari yarahunganye n’abandi muri Hotel de Milles Collines.
Mu 1995 yahawe gukurira urwego rw’ubugenzacyaha muri Minisiteri y’Ubutabera, mu 1997-1998 agirwa Umucamanza wa gisirikare (Conseil de guerre) ariko izo nshingano akomeza kuzifatanya zombi.
Muri Gashyantare 1999 yagizwe Minisitiri w’Ubutabera kugeza mu 2003, ari nawo mwaka yavuye mu gisirikare ageze ku ipeti rya Kapiteni.
Kuva mu 2003 kugeza mu 2006, Jean de Dieu Mucyo yagizwe Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, kuva mu mu 2006 kugeza mu 2007 ayobora Komisiyo yakoze raporo ku ruhare rw’Abafaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi, inshingano yasoje agirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG, kugeza mu 2015.
Kuwa 29 Gicurasi 2015 nibwo Komisiyo y’Amatora yemeje ko Mucyo Jean de Dieu ariwe watorewe kuba senateri ahagarariye Intara y’Amajyepfo ku majwi 50.3%, icyo gihe akaba yari agiye kuziba icyuho cyari cyasizwe na Senateri Jean Damascene Bizimana wari wamusimbuye muri CNLG.
Jean de Dieu Mucyo mu bihe bitandukanye



















TANGA IGITEKEREZO