00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tony Blair, Sir Collier na Akamanzi bazaganira ku iterambere ry’u Rwanda mu myaka 30

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 9 February 2018 saa 12:20
Yasuwe :

Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Sir Paul Collier wigisha muri Kaminuza ya Oxford na Clare Akamanzi, uyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), bazahurira mu kiganiro ku rugendo rw’Iterambere ry’u Rwanda mu myaka 30 iri imbere.

Ibi biganiro bifunguye biteganyijwe ku wa 14 Gashyantare 2018 muri Serena Hotel, bigamije guha abazabyitabira impamba y’ibitekerezo by’uko bashobora gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’u Rwanda.

Buri umwe mu bazatanga ikiganiro azageza ijambo ku bazitabira hanyuma habeho ibiganiro nyunguranabitekerezo.

Tony Blair yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ubu akaba ari Umuyobozi w’ikirenga w’ikigo yashinze kigamije impinduka ku Isi (Tony Blair Institute for Global Change) n’Umujyanama wa Perezida Kagame, akaba kandi akunda kugaragara mu bikorwa bitandukanye bishyigikira u Rwanda.

Mu mwaka wa 2013, mu kiganiro na BBC, Blair yamaganye ibyavugwaga ko u Rwanda rwateraga inkunga umutwe wa M23 wabarizwaga mu mashyamba ya Congo.

Icyo gihe yavuze ko yishimira imirimo imaze gukorwa mu gihugu na Perezida Kagame agira ati “Icyo abantu badashobora kwirengagiza, ni ukuntu Perezida Paul Kagame yavanye Abanyarwanda benshi mu bukene, kugeza ubu u Rwanda rufite ubutunzi bukomeye ndetse n’inzego za Leta zirakomeye, bityo azi icyo gukora.”

Tony Blair, anayobora Ikigo Giteza Imbere Imiyoborere muri Afurika (AGI). Iki kigo cyakoreye no mu Rwanda guhera mu 2008 aho gitanga ubufasha ku nzego za Leta harimo iz’ubuyobozi bukuru bw’ibihugu (Presidence) na za Minisiteri.

Sir Paul Collier we ni Umwarimu w’ubukungu na gahunda za Leta muri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza, akaba n’Umuyobozi w’ikigo mpuzamahanga cyiga ku bukungu.

Mu nama ya Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB) yateraniye mu Rwanda mu 2014, ni umwe mu batanze ikiganiro cyari kigamije kureba icyerekezo cy’imijyi yo ku mugabane wa Afurika.

Icyo gihe yavuze ko ‘hagomba gushakwa inzu zihendutse ku buryo ubushobozi bwa buri muturage buba buhwanye n’izo nyubako, abaturage bafite ubushobozi buke nabo bazatuma iterambere ry’iyi mijyi ryiyongera.’

Sir Paul Collier ni Umwarimu w’ubukungu na gahunda za Leta muri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza, akaba n’Umuyobozi w'ikigo mpuzamahanga cyiga ku bukungu
Perezida Kagame ubwo yahuraga na Tony Blair mu nama ya WEF i Davos

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages