Mu itangazo Umujyi wa Kigali wasohoye riravuga ko wagiye ugirana ibiganiro na ba nyir’ibibanza biri mu gice cya Kimihurura iyi hoteli iherereyemo kugira ngo bavugurure bijyanye n’igihshushanyo mbonera. Abari bafite ibibanza muri icyo gice baravugurura uretse ikibanza cya 900 n’icya 901 byubatsemo Top Tower Hotel.
Umujyi wa Kigali uvuga ko ishyirwa ry’igishushanyo mbonera cy’ Umujyi wa Kigali icyiciro cya mbere 2013-2017, agace ka Rond Point ya Kimihurura kagomba kubyaza umusaruro ubutaka mu buryo bwubahirije igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali (city level commercial district).
Ibice bituranye na Rond Point ya Kimihurura byaravuguruye, nk’ikibanza cya KBC, icy’ahahoze Iposita ubu hubatse Kigali Height na Kigali Convention Center iri mu bice byubatswe bijyanye n’igishushanyo mbonera.
Umujyi wa Kigali usobanura neza ko "Ibibanza nomero 900 na nomero 901 biri mu gace kamwe n’inyubako zavuzwe haruguru byubatseho inyubako itajyanye n’igishushanyombonera (Top Tower)."
Umunyamakuru wa IGIHE wageze kuri Top Tower Hotel ntiyemerewe gufata amafoto y’igikorwa, uwari uhagarariye abari gushyira mu bikorwa ikurwayo ry’iyi nyubako avuga ko kuri uyu wa Gatatu aribwo itangazamakuru riza kwemererwa hari n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.
Ku wa 22 Kamena 2016 ubwo Umujyi wa Kigali wafungaga by’agateganyo iyi hoteli watangaje ko wakemanze ubukomere bwayo, uza gutangaza ko wahaye Ikigo cyitwa ‘St Joseph Engineering Company’ imirimo yo kugenzura ugukomera kwayo.
Bigeze muri Mutarama, Umuyobozi ushinzwe imiturire n’imyubakire mu Mujyi wa Kigali, Mugisha Fred, asobanurira IGIHE aho bigeze ngo iyi nyubako ibe yafungurwa, ni bwo yakomoje ku kijyanye no kuba ikibanza iyi hoteli irimo kigomba gukoreshwa bijyanye n’igishushanyombonera.
Indi nkuru wasoma : Bite bya Top Tower Hotel imaze amezi arindwi ifunzwe by’agateganyo n’Umujyi wa Kigali ?



















TANGA IGITEKEREZO