00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza bwasabye uruhare rwa buri wese ngo ibyabaye mu Rwanda bitazongera ukundi

Yanditswe na

Jean Baptiste Nshimiyimana

Kuya 7 April 2016 saa 03:30
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda William Gelling yatangaje ko mu gihe Abanyarwanda n’amahanga bibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, buri wese akwiriye gukora uko ashoboye ibyabaye ntibizongere kubaho ukundi.

Amateka agaragaza ko hari ibihugu byagize uruhare rugaragara mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bibinyujije mu buryo bwa politiki, gutererana abahigwaga, guha ubufasha bw’intwaro abateguraga ubwicanyi n’ibindi bikorwa byatije umurindi ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mugambi mubisha.

Kuri uyu wa 7 Mata, Isi yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu butumwa Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda William Gelling yashyize ku rukuta rwe rwa twitter, yasabye abantu bose gukora uko bashoboye bagakumira icyatuma habaho indi Jenoside.

Yagize ati “Imyaka 22 irashize mu Rwanda habaye amahano bigoye kuvuga. Buri wese afite inshingano yo gukora ibishoboka byose ntibizongere kubaho ukundi.”

Amagambo ya Amb. Gelling asa n’akebura bimwe mu bihugu n’imiryango mpuzamahanga bigishyigikiye abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kompanyi yo mu Bwongereza yacuruje intwaro zicishijwe Abatutsi

Amwe mu mabanga yashyizwe ahagaragara mu 1996 ajyanye n’abacuruje intwaro ku basirikare ba Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside muri Mata 1994, ku isonga haza kompanyi yo mu Bwongereza yitwa ‘Mil-Tec Corporation Ltd’ yacuruzaga intwaro.

Raporo zasohowe n’Umuryango w’Abibumbye nyuma yo gukora iperereza, zerekanye ko iyi kompanyi yagurishije intwaro za miliyoni zisaga 6.5 z’amadorali ya Amerika ku ntagondwa z’Abahutu, kuva muri Kamena 1993 kugeza muri Nyakanga 1997.

Nyiri iyi kompanyi, Anoop Vidyarthi bivugwa ko yakomokaga muri Aziya, ariko afite ubwenegihugu bwa Kenya, ngo yahise ahunga igihugu cy’u Bwongereza nyuma y’uko ayo makuru amenyekanye ko acuruza intwaro mu bice byari byarakomanyirijwe na Loni.

Amakuru agaragaza kuwa 6 Kamena 1993, iyi kompanyi yazanye intwaro ziguze asaga ibihumbi 549 by’amadorali i Kigali, izivanye mu mujyi wa Tel Aviv muri Israel, n’izindi bagiye bohereza mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugeza mu 1997.

William Gelling yasabye ko ibyabaye mu Rwanda bitakongera kuba ahandi ku isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages