Guverinoma y’u Rwanda irifuza ko amasezerano ya Kampala agenga abahoze ari abarwanyi ba M23 yakwagurwa akagera no kuri Gen. Laurent Nkunda wahoze ayobora umutwe wa CNDP waruhanganye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Amasezerano ya Kampala yemerejwe i Nairobi yatumye M23 ishyira intwaro hasi, akubiyemo ibijyanye no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi ba M23, gutahuka mu gihugu cyabo. U Rwanda rwifuza ko n’abandi bahoze ari abarwanyi nka Gen Nkunda uri mu maboko yarwo yamugeraho.
Mu cyumweru gishize, Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni Eugene Richard Gasana, ageza ijambo ku Kanama gashinzwe umutekano yagize ati “U Rwanda nk’igihugu kiri muri ICGLR cyemera amasezerano yasinywe, Guverinoma yikoreye umutwaro ubwo yakiraga, ikambura intwaro, ikanavana ku mupaka ndetse ikanacunga abahoze muri M23 nta bufasha na bumwe mpuzamahanga duhawe, twiyemeje gushyigikira amasezerano ya Kampala tukanasaba ko ibiyakubiyemo byakwagurwa bikanagera ku bandi bahoze muri FARDC nka Laurent Nkunda.”
U Rwanda rwifuza ko aya masezerano agenga ihagarika ry’intambara rya M23 anagera kuri Gen Laurent Nkunda, nawe akaba yatahuka muri Congo nta zindi nkurikizi.
Nubwo ariko u Rwanda rufite icyo cyifuzo, Congo yari yarashyizeho impapuro zo guta muri yombi Gen Nkunda kubera ibyaha akurikiranweho gukorera muri Congo.
U Rwanda rwasabye ko Gen Nkunda atazagira icyo akurikiranwaho ubwo rwari mu biganiro byavugaga ku mikorere ya MONUSCO. Ibyo biganiro byari byitabiriwe na João Manuel Gonçalves Lourenço, Minisitiri w’Ingabo wa Angola akaba anahagarariye ICGLR; Umuyobozi w’ibikorwa bya MONUSCO, Martin Kobler; abahagarariye RDC, Mary Robinson wahoze ari Intumwa ya Loni mu Karere k’Ibiyaga Bigari n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO