00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza umunsi wo kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 25 April 2014 saa 12:00
Yasuwe :

U Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge kuri uyu wa gatanu, tariki ya 25 Mata 2014, aho insanganyamatsiko yatoranyijwe uyu mwaka igira iti: “Movies - A global passion”, ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ko ibihangano bya sinema ari ibikorwa bikundwa kandi byamamara cyane ku isi hose. Ku rwego rw’isi uyu munsi wizihizwa tariki ya 26 Mata buri mwaka, ariko muri uyu mwaka wa 2014, u Rwanda rwahisemo kuwizihiza kuwa (…)

U Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge kuri uyu wa gatanu, tariki ya 25 Mata 2014, aho insanganyamatsiko yatoranyijwe uyu mwaka igira iti: “Movies - A global passion”, ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ko ibihangano bya sinema ari ibikorwa bikundwa kandi byamamara cyane ku isi hose.

Ku rwego rw’isi uyu munsi wizihizwa tariki ya 26 Mata buri mwaka, ariko muri uyu mwaka wa 2014, u Rwanda rwahisemo kuwizihiza kuwa 25 Mata.

Uyu munsi washyizweho n’ibihugu bihuriye mu muryango mpuzamahanga wo kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge, (World Intellectual Property Organization-WIPO), ukaba waratangiye kwizihizwa ku isi guhera mu mwaka w’ 2000, naho mu Rwanda, uyumunsi ukaba ugiye kwizihizwa ku nshuro ya 10 kuko watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 2004.

Mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) na Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC), zisanzwe zifite mu nshingano ibijyanye no kubungabunga umutungo bwite mu by’ubwenge, zateguye ibiganiro nyunguranabitekerezo ku ruhare rwa Sinema mukugaragaza iterambere ry’igihugu ndetse no kwimakaza amahoro, ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda. Kuri uyu munsi kandi hazerekanwa imwe muri filime yakozwe n’Umunyarwanda Karirima Ngarambe Aimable yitwa “20 ans plus tard”.

MINICOM ivuga ko hizihizwa uyu munsi hazirikanwa ku kamaro k’umutungo bwite mu by’ubwenge mu iterambere ry’igihugu cy’ u Rwanda hanamenyekanishwa uruhare uyu munsi ufite mu buzima bwa buri munsi.

Iyi Minisiteri kandi, ikangurira abakora sinema guhangana no kurushaho kwita k’ubwiza n’ubuziranenge bw’ibyo bakora, bakoresha ikoranabuhanga rigezweho kandi rinoze. Ibi bikaba bihuzwa n’insanganyamatsiko yashyizweho uyu mwaka aho hizihizwa uburyo ubumenyi mu by’ubwenge buteza imbere ibihangano bya sinema, ndetse n’ukuntu sinema ireshya abashoramari.

U Rwanda rwishimira intambwe imaze guterwa mu kurengera umutungo bwite mu by’Ubwenge

Muri bimwe mu bimaze gukorwa mu rwego rwo guteza imbere umutungo bwite mu by’ubwenge mu Rwanda, nkuko bigaragazwa na MINICOM harimo politiki ndetse n’ Itegeko No. 31/2009 ryo kuwa 26/10/2009 bigamije kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge.

Hanishimirwa kandi ko U Rwanda rumaze gusinya amasezerano atandukanye ajyanye no gufasha kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge ku rwego rw’Umuryango Nyafrica wo kurengera umutungo bwite mu by’Ubwenge (ARIPO) harimo Amasezerano U Rwanda rwasinyanyanye n’uyu muryango mu mwaka wa 2011 (Harare Protocol) hagamijwe kurengera ibyemezo by’ubuvumbuzi n’ibishushanyo byo mu rwego rw’inganda (Patents and Industrial designs) ndetse n’Amasezerano yitwa Banjul Protocol arengera ibirango bikoreshwa mu bucuruzi (Trademarks).

U Rwanda kandi rumaze gusinya amasezerano atandukanye n’Umuryango Mpuzamahanga wo kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge (WIPO) .

Mu mwaka wa 2013, Hashyizweho Ikigo ( Technology and Innovation Support Center (TISC) ) kigamije gufasha abashakashatsi mu nzego zitandukanye kuba bagera ku makuru ajyanye n’ibyavumbuwe n’abandi bashakashatsi kw’isi .Iyo centre ikaba ikorera mu icapiro rikuru ry’igihugu.

Mu Rwanda kandi hatangijwe sosiyeti ifasha abahanzi kurengera ibihangano byabo (Rwanda Society of Authors) , ikaba yaratangiye gukora ku bufatanye na Minisiteri y’Umuco na Siporo , Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere (RDB) ndetse n’Urugaga rw’Abikorera.

Kuri ubu Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere (RDB) rumaze kwandika ibihangano bitandukanye birimo inyandiko za filimi (Script) 570, filimi 168, indirimbo 165, abanyabugeni (Arts) 34, ibishushanyo byo mu rwego rw’inganda (Industrial designs) 70, ibyemezo b’ubuvumbuzi (patents) 258 ndetse n’ibirango bikoreshwa mu bucuruzi (trade marks ) 8114.

U Rwanda rukaba rwifuza kubona uko ibi bikorwa byose ndetse na politiki ishyigikiye ibikorwa byo kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge birimo guteza imbere sinema nyarwanda muri rusange ndetse n’ uruhare rwa sinema mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge no kumenyekanisha amateka y’u Rwanda cyane cyane Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.

Eric Kabera, umwe mu batunganya sinema mu Rwanda akaba yaranashinze ikigo cyitwa Kwetu Films Institute, yatangarije IGIHE ko nk’abakora sinema bagerageza uko bashoboye ngo batere imbere.

Ku birebana no kubungabunga umutungo bwite mu by’ubwenge, Kabera yatangarije IGIHE ko bamaze gutekereza ku kamaro kabyo ndetse bakaba baranabishyize muri gahunda z’inyigisho batanga muri Kwetu Films Institute.

Yagize ati: “Ntabwo mu Rwanda haragaragara cyane ibikorwa byo kuvogera umutungo bwite mu by’ubwenge, ariko twakoze ishuri rya sinema kugirango tubyigishe bityo abantu bajye bakora ibyo bazi, birinde kwigana no gukopera iby’abandi ntaburenganzira.”

Eric Kabera, umwe mu bategura filimi mu Rwanda.

Kabera avuga ku ruhare rwa sinema mu iterambere ry’igihugu no kukiratira amahanga, yavuze ko nk’abanyarwanda hari ibyo bakora ariko hari ibikorwa mu bihugu byateye imbere bitaragera mu Rwanda.

Aha yagize ati: “Ni byiza ko Leta ishyiramo ingufu mu kurengera no kubungabunga umutungo bwite mu by’ubwenge,…ariko icyo navuga ni uko mu bindi bihugu byateye imbere muri sinema nka Afurika y’Epfo, Canada…, Leta igira amafaranga itanga akabera intangiriro nziza abakora sinema, natwe mu byodusaba Leta harimo gufata izo ngamba ndetse bakabishyiramo ingufu.”

Abavumbuzi bibumbiye muri Sosiye Nyarwanda y’abahanzi (RSA) barimo abanditsi b’indirimbo, abahanzi, abakinnyi b’amafilimi n’abanditsi b’ibitabo bose hamwe, bagamije guhuriza hamwe ijwi mu rwego rwo kurinda abigana ibihangano byabo.

Carole Karemera, watangije ikigo Ishyo Arts avuga ko kwandikisha ibihangano bye uretse kuba byaramufashije mu kubirinda byanatumye akora ibindi bihangano afite icyizere.

Ati “Harimo inyungu nyinsi mu gihe wandikishije ibikorwa byawe, ibi binagufasha kumenyekana kuko igihangano cyawe kiba kidashobora kwiganwa cyangwa ngo gitwarwe n’undi.”

Yahamagariye abahanzi bagenzi be kugira umuco wo kwandikisha ibihangano byabo kuko biborohereza mu gukora ubucuruzi, ndetse bikongera n’amahirwe ku umwimerere w’igihangano.

Carole Karemera, avuga ko kwandikisha ibihangano bituma nyirabyo amenyekana.

Uburenganzira ku bihangano ni ngombwa ku gihangano cyose cyamaze gukorwa. Ibiro by’umwanditsi w’ibihangano ategetswe kubyandika nk’uko biteganywa n’itegeko rigenga ibihangano mu by’ubwenge, hagamijwe kugumana urutonde rw’abahanzi n’ibihangano byabo bibanditseho.

Kwandikisha ibihangano bikorwa ku bushake ariko ni byiza mu rwego rwo kurwanya ababyigana ndetse no kubasha kubakurikirana mu nkiko kuko haba hari ibimenyetso bifatika.

Aganira na IGIHE, Lauren Makuza umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umuco muri MINISPOC yagaragaje ko U Rwanda rukiriiri mu rugendo rwo kubaka ubushobozi bw’abakora filimi.

Makuza Lauren ushinzwe iterambere ry'umuco muri Minispoc

Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Mata 2014, nibwo hateganyijwe kwizihizwa umunsi mpuzamahanga wokurengera umutungo bwite mu by’ubwenge. Mu Rwanda, uyumunsi uzarangwa n’inama izahuza Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Minisiteri y’Umuco na Siporo hamwe n’abakora sinema mu Rwanda n’abandi bafite ibikorwa bifite aho bihuriye no kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge . Iyi nama izabera muri Lemigo Hotel guhera saa mbiri za mu Gitondo. Kuri uyu munsi kandi ,kuri lemigo Hotel, i saa 17h, hazerekanwa kandi imwe muri filime yakozwe n’Umunyarwanda Karirima Ngarambe Aimable yitwa “20 ans plus tard” igaragaza ubuhamya bw’impuguke zitandukanye kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Karirima Ngarambe Aimable wakoze filime ’20 ans plus tard’.

Reba inshamake ya filime ’20 ans plus tard’:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages