00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwashatse impuguke mu bushakashatsi bwimbitse ku bapfobereza Jenoside mu mahanga

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice

Kuya 8 December 2014 saa 11:28
Yasuwe :

Sena y’u Rwanda igiye gukora ubushakashatsi bwimbitse ku ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi rikorerwa mu mahanga rikagira ingaruka zikomeye ku Rwanda, ikazifashisha impuguke mpuzamahanga kugira ngo intego y’ubushakashatsi izagerweho neza.
Perezida wa Sena Bernard Makuza yagaragaje ko ikibazo cy’abantu bafite ingengabitekerezo yo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi giteye inkeke, kuko nubwo babikorera muri ayo mahanga imbuto z’ibikorwa byabo zigira ingaruka mbi ku (…)

Sena y’u Rwanda igiye gukora ubushakashatsi bwimbitse ku ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi rikorerwa mu mahanga rikagira ingaruka zikomeye ku Rwanda, ikazifashisha impuguke mpuzamahanga kugira ngo intego y’ubushakashatsi izagerweho neza.

Perezida wa Sena Bernard Makuza yagaragaje ko ikibazo cy’abantu bafite ingengabitekerezo yo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi giteye inkeke, kuko nubwo babikorera muri ayo mahanga imbuto z’ibikorwa byabo zigira ingaruka mbi ku baturage bari imbere mu gihugu.

Uyu muyobozi yasobanuye ko ubu bushakashatsi bwateguwe kandi buzakorwa na Komisiyo ya Sena ishinzwe Ububanyi n’Amahanga Ubutwererane n’Umutekano, ariko ikazifashisha impuguke mpuzamahanga.

Senateri Makuza yemeza ko izi mpuguke zizifashishwa zifite ubushobozi n’ubunararibonye bijyanye no gucukumbura ibijyanye n’ipfobya n’ihakana rya Jenoside ku buryo ubu bushakashatsi bwitezwemo umusaruro ufatika.

Yagize ati “Amakuru yo arahari ni abantu bamenyereye iby’ubwo bushakashatsi, bamenyereye ibijyanye na tekiniki y’ubushakashatsi cyangwa se n’icyo kijyanye n’ipfobya n’ihakana rya Jenoside.”

Perezida wa Sena y'u Rwanda, Bernard Makuza yemeje ko habonetse impuguke zo gukora ubushakashatsi ku bapfobya Jenoside

Sena y’u Rwanda yemeza ko ubu hari gukusanywa ibikenewe mu bushakashatsi, ariko kuba impuguke zizifashishwa zaramaze kuboneka biragaragaza ko ubushakashatsi nyir’izina bushobora gutangira mu gihe gito.

Ubu bushakashatsi bw’abapfobya bakanahakanira Jenoside mu mahanga bikagira ingaruka ku Banyarwanda bari mu gihugu imbere, buje bwunganira ubundi bushushe kimwe ariko bwo bwibanda mu gihugu imbere, bwo Sena yabukoze mu minsi ishize bugamije gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje imiterere y’ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda n’icyakorwa ngo ikumirwe, kandi Sena ivuga ko bwagize umumaro ufatika.

Abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa bakanayihakana bigaragaza bahakana nkana imibare nyayo y’abo yahitanye (basaga miliyoni), kuvuga ko itateguwe yatewe n’ihanurwa ry’indege yari itwaye uwari Umukuru w’Igihugu(Habyarimana Juvenal) mu 1994, cyangwa bakavuga ko habayeho Jenoside ebyiri.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages