00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubukana bw’ikibazo cya Buruse bwatumye cyoherezwa mu nama y’abaminisitiri

Yanditswe na

Ntakirutimana Deus

Kuya 14 April 2015 saa 01:09
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika yasabye Minisitiri w’Uburezi Prof. Silas Lwakabamba kuzazana mu nama y’Abaminisitiri ibibazo birimo icy’itinda rya Buruse ku biga muri Kaminuza n’abanze kwishyurirwa na leta yarabibemereye.

“Turimo gukora lisiti, izasohoka vuba, banki ni yo yatinze, MINECOFIN ntiratanga amafaranga, sisiteme yabaye ikibazo mwihangane birakemuka vuba…” ayo ni amagambo atandukanye akunze kugaruka mu mvugo z’abayobozi ba Kaminuza n’aba REB, babwira abanyeshuri iyo babajije impamvu batinda guhabwa Buruse.

Iki kibazo gikunze gufata intera muri Kaminuza za leta mu Rwanda cyagejejwe kuri Perezida Kagame ubwo yasuraga kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye kandi akaba yarigeze kukibazwa na none yayisuye mu mwaka wa 2011 ubwo yaherukaga kuhasura.

Umwe mu banyeshuri yabajije ku itinda ry’inguzanyo (buruse) bemererwa na Leta, agaragaza ko bari bamaze amezi ane badahabwa inguzanyo ku buryo ubu ngo barimo guhabwa iyo mu kwezi kwa mbere.

Abanyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye bamwakiranye ubwuzu

Umwe mu banyeshuri baganiriye na IGIHE yavuze ko na bwo akeka ko bayabahaye ari uko bumvise ko bazasurwa n’umukuru w’Igihugu bashakaga ko atamenya ko icyo kibazo gihari.

Uyu munyeshuri wabajije iki kibazo yagaragaje ko bibagora mu myigire n’imibereho, dore ko abenshi bakodesha inzu z’abikorera ku giti cyabo kandi nta bushobozi.

Undi yavuze ko kudahabwa ayo mafaranga ku gihe bibagiraho ingaruka zikomeye dore ko no kuyabemerera leta iba yagaragaje ko batishoboye.

Yavuze ko hari n’abatarya muri resitora yo muri Kaminuza itarambirwa kubakopa bagahitamo kurya hanze mu z’abafite amikoro make ku buryo usanga bagorwa no kwihyuzwa buri munsi na bo bakisobanura ko bazishyura Buruse ije, yatinda ugasanga bahagarikiwe amasezerano bakabaho nabi.

Uretse abiga i Huye, IGIHE yagerageje kuganira n’abanyeshuri biga muri kaminuza y’u Rwanda mu mashami atandukanye mu Mujyi wa Kigali no mu zindi Ntara.

Perezida Kagame avugana n'Umuyobozi mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda

Mukamana Ernestine wiga i Musanze (ISAE Busogo) yagize ati “Duheruka buruse y’ukwezi kwa mbere, urumva tubayeho gute tuyiheruka mu kwa mbere? Hari n’abasohowe mu nzu kubera kubura iyi buruse, dore ko inaza n’umuntu afite amadeni menshi ugasanga nta buzima. twaramenyereye ubibobonye ararya atabibona akaburara”

Habiyeremye Jean Bosco wiga muri Koleji y’Uburezi (KIE) ati “Nyir’inzu aragusohora, hakabaho gusaba imbabazi wakwanga mugashaka ahandi muba mwishyura make, ubushobozi bw’abanyeshuri ntibungana, buruse yazaza mukishyura, ikibazo ni uko hari n’ubwo atangwa mu wundi mwaka.”

Yakomeje avuga ko hari n’igihe bishyuzwa ay’umutekano cyane nk’ababa mu Mujyi wa Kigali bayabura bagashyamirana n’abanyerondo.

Agasaba ko bajya babahera aya maafaranga igihe kuko ari bwo bahura n’ibibazo bike, dore ko ngo na yo aba ari make agereranyije n’ubuzima bw’iki gihe.

Mukama Delphine wiga mu ishami ryu Burezi i Rukara ati “duheruka buruse yo mu kwa 12 , hari benshi birukanwa mu nzu iyo bicumbikiye, bibaka ibibazo.”

Perezida Kagame avugana n'Umuyobozi mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda

Umukuru w’ Igihugu wari wakiranywe ubwuzu n’abanyeshuri na we yakiranye iki kibazo imbaraga nyinshi zigamije kubaha igisubizo gikwiye, dore ko ngo ubwo yaherukaga muri iyi Kaminuza mu mwaka wa 2011 yakibajijwe akaba yibajije impamvu kitarakemuka.

Minisitiri w’Uburezi Prof. Silas Lwakabamba yasabwe gutanga ibisobanuro kuri iki kibazo maze atanga ibitaranyuze Umukuru w’Igihugu.

Prof. Lwakabamba yavuze ko biterwa na Sisiteme mbi bakoreshaga, ariko ko kuri uyu wa kabiri iba yahindutse ndetse n’uburyo iyi buruse itangwamo ku buryo bazajya bayibonera igihe.

Perezida Kagame yagaye abakora muri uru rwego batubahiriza inshingano zabo, ati “Abanyeshuri bafite ishingiro kuko nta n’ubwo babaka amafaranga arenze ayo mwabemereye, none na yo ntimuyabaha neza…!”

Ikibazo cyarangiye Lwakabamba asabye imbabazi, ati “Nyakubahwa ndasaba imbabazi ( I apologize) ko iki kibazo cyari kigikomeje, ariko kuva kuri uyu wa kabiri turahindura sisiteme yose y’uburyo buruse yatangwaga. Twamaze kubiganira n’ababishinzwe bose ngo binozwe.”

Perezida Kagame yahise abwira Minisitiri Lwakabamba ko iki kibazo kigomba kujya mu bisuzumwa n’inama y’Abaminisitiri itaha kimwe n’icy’abandi banyeshuri boherejwe muri iyi Kaminuza n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (Rwanda Educational Board-REB) nyuma bagasabwa kwiyishyurira kuko ngo batari bujuje amanota; habayeho kwibeshya mu kubohereza, bakaba basaba leta yo yabishyurira kuko ari yo yakoze amakosa.

Abanyeshuri barenwe agatima n'igisubizo bahawe na Perezida Kagame

Abanyeshuri bakunze kwibaza uburyo bazitirwa na byinshi mu kubona iyi nguzanyo mu gihe abandi bakozi ba leta bashinjwa kugenda biguru ntege muri iki kibazo bo bahemberwa igihe.

Uretse iki kibazo kandi hari n’abanyeshuri bakishyuza kaminuza y’u Rwanda amafaranga ibihumbi 50 kuri buri wese bari batanze nk’ingwate y’ibyangizwa (Caution) guhera mu mwaka wa 2013 ariko Kaminuza yo ikavuga ko iki kibazo cyarangiye.

[email protected]

Twitter: @NtakirutaDeus


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages