Minisiteri y’Imari n’igenamigambi-MINECOFIN itangaza ko yishimiye gukorana n’ikigo cy’ubushakashatsi ku kurandura ubukene J-PAL(Abdul Latif Jameel for Poverty Action) kizafasha gukora ubushakashatsi mu buzima, uburezi ndetse n’ubuhinzi.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Hon. Amb. Claver Gatete yatangaje ko J-PAL izafasha Leta y’u Rwanda kugera ku ntego za gahunda y’imbaturabukungu EDPRS 2.
Ati “Ubushakashatsi bwa J-PAL buzafasha kumenya aho ibibazo biri maze leta ihashyire ingufu. Tugiye gukorana nayo muri iyi myaka itanu ya EDPRS 2 kugira ngo izadufashe gushyira mu bikorwa ingamba za leta tuzi neza ahakenyeye ingufu cyane.”
Amb. Claver yashimangiye aya magambo ubwo yasozaga inama yahuzaga ubuyobozi bwa J-PAL na Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri w’Ubuzima Anita Assiimwe, Minisitiri w’Uburezi Hon. Dr. Biruta Vincent na Minisitiri w’Ubuhinzi Hon Dr Agnes Karibata.
Iyi nama yabaye kuri uyu wa kabiri Taliki ya 21 Gicurasi, yari igamije kureba uburyo ibyagaragajwe n’ubushakashatsi byafasha mu kugena gahunda y’ahashyirwa ingufu cyane kurusha ahandi.
Minisitiri Amb. Gatete yakomeje atangaza ko imibare igaragazwa n’ubushakashatsi itaba yakorewe mu gihugu cyose riko ihabwa icyizere kuko yerekana isura y’imibereho y’igihugu muri rusange.
Umuyobozi mukuru wa J-PAL ku isi, Rachel Glennerster, yatangarije abanyamakuru ko ibihugu bitandukanye ku isi byagiye byigira ku bushakashatsi bwakozwe n’iki kigo bikaba byaragiye bibona umusaruro mwiza.
J-PAL ikorera imishinga y’ubushakashatsi mu burezi, ubuzima n’ubuhinzi mu bihugu bitandukanye ku isi, ifite ibyicaro bikuru mu Ishuri rikuru rya Massachusette ryigisha ikoranabuhanga muri Amerika na Kaminuza ya Cape Town, UCT muri Afurika y’Epfo.



















TANGA IGITEKEREZO