Raporo ya gatatu ku gipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda yasohotse kuwa 27 Mutarama, yerekanye ko Abanyarwanda bumva ko bafite ubumwe n’ubwiyunge kandi babanye mu bworoherane.
Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yakoze ubwo bushakashatsi, yavuze ko yagendeye ku bintu bitandukanye birimo kureba uko Abanyarwanda bumva ahahise, ubu n’uko batekereza ahazaza, imibereho yabo, ibitekerezo byabo kuri politiki yabo, umutekano, ubutabera n’imibanire hagati yabo.
Gusa iyi raporo igaragaza ko igipimo kitaragera ku 100% kuko hakiri imbogamizi zifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ibikomere byayo, ubujiji, ubukene, irondamoko n’ibindi, ariko nabyo ngo hari icyizere ko bizarangira vuba cyane.
Ubwo yamurikaga ubu bushakashatsi, Dr. Ezechiel Sentama, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umwe mu babukoze, yavuze ko nibura abarenga 95% batewe ishema no kuba Abanyarwanda kandi iri janisha rigaragaza ko rifite icyo risobanuye mu kurinda ubusugire bw’igihugu.
Dr. Sentama avuga ko nibura 97% by’Abanyarwanda bemera ko ubwiyunge bwongereye imibanire yabo kandi ntawabahatiye kwiyunga, mu gihe 83,4% bemera ko abakoze Jenoside n’abayirokotse biyunze.
Yagize ati “Mu bijyanye no kumva uko Abanyarwanda batekereza ibihe byashize, iby’ubu n’ahazaza, nibura 92,2% bemera kuganira beruye kandi bakumvikana ku bibazo by’ingutu byateye amacakubiri mu Banyarwanda.”
Yongeraho ko habayeho impinduka nziza kuri iyo ngingo muri 2015 ugereranyije na raporo ya 2010, aho abagera kuri 87% aribo baganiraga bakanemeranya ku cyabibye amacakubiri mu Rwanda.
Ku rundi ruhande ariko ubushakashatsi bwerekanye ko Abanyarwanda bangana na 22.5% bemera cyane ko hakiri abantu bashobora gukora Jenoside babonye urwaho, iki kigero kikaba cyaragabanutse ugereranyije nuko raporo iherutse byari 40%.
Ikindi ubwo bushakashatsi bwerekanye ni uko hari Abanyarwanda 27.9% bakibona mu ndorerwamo y’amoko, naho 25% bakaba bakirangwa n’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, Bishop John Rucyahana, yavuze ko ubwiyunge bw’Abanyarwanda bwabyaye imbaraga zituma batera imbere, asaba Abanyarwanda kubukomeza.
Yagize ati “Ni ngombwa ko ubumwe n’ubwiyunge dukomeza kubushyiramo imbaraga kugirango abantu batirara kandi tugifite imitwe nka FDLR n’abandi bavuga nabi u Rwanda bashobora guhembera urwango.”
Icyakora 84% by’abasubije mu turere twa Burera, Kayonza, Kamonyi, Musanze, Nyamagabe, Rubavu na Rutsiro bemeje ko Jenoside idashobora kongera kuba ukundi.
Ku bijyanye n’icyizere abaturage bafitiye abayobozi babo, ubushakashatsi bwerekanye ko bizera ubutegetsi bwite bwa Leta kuruta inzego inzego z’ibanze. Abagize Guverinoma bagirirwa icyizere n’abaturage ku kigero cya 95.8%.
Senateri Tito Rutaremara yavuze ko urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda rutanga icyizere, asaba ko ubushakashatsi bw’ubutaha habazwa ibibazo bitanga ibisubizo ku bijyanye n’icyo Abanyarwanda batekereza ku miterere ya Politiki mu Rwanda no gusigasira ibyagezweho.
Ubushakashatsi bwasabye ko gahunda za Ndi Umunyarwanda, Itorero, Umuganda n’izindi zikomeza kwitabwaho.





Ibitekerezo 0