00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwoko bw’amafaranga yakoreshejwe mu Rwanda mu myaka ijana ishize (Igice cya II)

Yanditswe na

NTWALI John Williams

Kuya 12 December 2014 saa 10:35
Yasuwe :

Mu gice cya mbere cy’iyi nkuru twabagejejeho amafaranga yakoreshejwe mu Rwanda n’uko yagiye ahindagurwa mu myaka 20 ishize, ahabaye impinduka inshuro zirenga icumi. Mu gice cya kabiri, turakomeza n’amafaranga yakoreshejwe mu myaka 80 ibanza (1914-1994). Muri iyi nyandiko turahinira ku gihe cy’ubukoloni.
Hagati aho, mu nyandiko iheruka (igice cya mbere) icyo tutongeyemo, ni uko n’ibiceri bishya bya 50 byahinduwe inshuro eshatu. Byabanje gukorwa byanditseho Banki Nasiyonali y’u Rwanda, biza (…)

Mu gice cya mbere cy’iyi nkuru twabagejejeho amafaranga yakoreshejwe mu Rwanda n’uko yagiye ahindagurwa mu myaka 20 ishize, ahabaye impinduka inshuro zirenga icumi. Mu gice cya kabiri, turakomeza n’amafaranga yakoreshejwe mu myaka 80 ibanza (1914-1994). Muri iyi nyandiko turahinira ku gihe cy’ubukoloni.

Hagati aho, mu nyandiko iheruka (igice cya mbere) icyo tutongeyemo, ni uko n’ibiceri bishya bya 50 byahinduwe inshuro eshatu. Byabanje gukorwa byanditseho Banki Nasiyonali y’u Rwanda, biza guhindurwa bishyirwaho Banki Nkuru y’u Rwanda, bihindurwa na none bigabanyirizwa ingano (size).

Igice cya kabiri: Amafaranga yakoreshejwe mu Rwanda mu gihe cy’ubukoloni

Abadage ni bo ba mbere bakoronije u Rwanda; Intambara ya Mbere y’Isi (1914-1918) yabakuye mu bihugu byose bari basanganywe. Ariko mu by’ukuri ntibakoronizaga bonyine, kuko n’abapadiri bera n’abandi bashakashatsi wasangaga bafite aho bahurira n’imiyoborere y’igihugu, kandi aba baturukaga mu bihugu binyuranye byo ku Mugabane w’u Burayi.

Mu gihe cy’Abadage nta mafaranga yakoreshwaga hagati y’abo n’Abanyarwanda nyirizina, kuko ntacyo bahahaga nabo, mu gihe Abanyarwanda bo bari basanzwe bakoresha uburyo bw’iguranagurisha (Commerce de Troc /Barter).

Iguranagurisha ryakorwaga abantu bahanahana ibyo bafite bikavunjwamo ibyo badafite. Ufite agatebo k’ubuyobe akagurana n’ufite ingemeri indwi z’ibishyimbo, utanze ukuguru kw’inka agahabwa ikibindi cy’umutsama…

Ifaranga rimwe hagati y’u Rwanda, u Burundi na Congo Mbiligi

Nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi, u Rwanda rwakoronijwe n’Ababiligi, bakoronizaga igihugu gituranyi cya Congo (Congo Belge, Zaïre, RDC y’ubu). Kubera ko u Rwanda rwari rusanzwe ruyoborerwa hamwe n’u Burundi (Raanda-Urundi) mu gihe cy’ubukoloni bw’Abadage, Ababiligi barabikomeje bashyiraho n’ifaranga rikoreshwa mu bihugu bitatu mu karere.

Inoti yo mu mwaka wa 1914. Intambara ya mbere y'isi ikirangira, iyi noti yari ifite agaciro muri Kongo-Mbiligi, u Rwanda na Urundi

Amwe mu mafaranga yakoreshejwe muri bihugu bitatu kugeza buri kimwe kibonye ubwigenge bwacyo

Amafaranga akurikira ni aya Banque Centrale du Congo na Rwanda-Urundi

Uretse aya mafaranga ahuriweho n’ibihugu bitatu, amafaranga ya Congo-Mbiligi na yo yakomeje guhabwa agaciro mu Rwanda no mu Burundi kugeza igihe hasohorewe ahuriweho gusa n’u Rwanda n’u Burundi.

Amafaranga ya Banque d’Emission du Rwanda et du Burundi/BERB

Nyuma y’ubwigenge buri gihugu cyatangiye gukoresha amafaranga yacyo bwite

Mu gice cya gatatu tuzabagezaho amafaranga yakoreshejwe mu Rwanda muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri.

BIRAKOMEZA ...

NTWALI John Williams
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages