Ubwo Mugemangango yari yajyanye na polisi aho asanzwe atuye ku Kimironko mu bikorwa by’iperereza, yasimbutse imodoka ashaka gucika, ahita araswa, biza kumuviramo gupfa.
Ibi byabaye ahagana i saa tatu n’iminota 13 za mu gitondo ku Kimironko, ku muhanda w’Umushumbamwiza.
Muhammad Mugemangango yari yungirije Imam ku musigiti wa Kimironko.
Nk’uko bitangazwa na Polisi y’u Rwanda, Mugemangango yari arimo akorwaho iperereza nyuma yo gukekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gufasha urubyiruko rw’Abanyarwanda kwinjira mu mutwe w’aba ‘Jihad’ no kubajyana mu barwanyi ba ‘Islamic State’(ISIS) muri Siriya.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Célestin Twahirwa yatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hasobanuke byinshi kurushaho kuri iki kibazo.
Polisi ivuga ko yamenye aya makuru ku bufatanye bw’abaturage ikaba yarashoboye kuvumbura udutsiko tw’iterabwoba, ndetse izakora iyo bwabaga ngo utwo dutsiko tugaragazwe kandi dukurikiranwe hakurikijwe amategeko.



















TANGA IGITEKEREZO