Nyuma y’ikiganiro ku ‘Rwanda twifuza’, Musenyeri wa Diyosezi ya Byumba, Sylverien Nzakamwita, yashimye gahunda zitandukanye z’iterambere ry’u Rwanda by’umwihariko ku mutekano ukomeje gutanga umusaruro mwiza, avuga ko u Rwanda yifuza rwaba rushingiye ku muryango mwiza.
Yagize ati “Gahunda z’umutekano zahawe ingufu twarabyumvise kandi umusaruro ni mwiza ari ku nkiko, ari mu ntara, ari mu turere no kugeza ku midugudu, ariko iyo tugeze mu rugo umutekano usanga ari muke kandi ingaruka zaragaragaye, ziteye impungenge.”
Yagarutse ku ngaruka zirimo abana bo mu muhanda, ubutane bw’abashakanye bugenda bwiyongera, ababyeyi bagenda bihekura, abicana ubwabo, abana bica ababyeyi, hari n’amahano yandi ntavuze agenda yiyongera mu ngo no mu rubyiruko, asaba ko umuryango wakegerwa kurushaho.
Ni ikibazo cyakiriwe neza na Minisitiri w’iterambere ry’Umuryango, Esperance Nyirasafari, avuga ko gikwiye kwitabwaho kandi gikwiye ubufatanye bw’inzego zinyuranye. Ku rundi ruhande ariko Evode Uwizeyimana yafashe ijambo agaragaza ko icyo kibazo nta shingiro gifite.
Mu magambo ye yagize ati “Nashatse kugira icyo mvuga ku cyo bise igitekerezo cya Musenyeri Nzakamwita, nibaza ko dukwiye kutareka ngo kigende, yavuze ngo umutekano ngo urahari kandi ni mwiza turabishima, ariko iyo ugeze mu ngo usanga ntawo, iyi ni imvugo abantu badakwiye kureka ngo igende gutyo.”
Evode yakomeje yibaza uko Musenyeri amenya ibibazo by’ingo kandi atarugira.
Ati “Abanyarwanda twese dutaha mu ngo, njyewe nabanje kwibaza ngo abibwirwa n’iki ko Musenyeri nta rugo agira. Yavuze ikibazo cy’abagore bica abagabo cyangwa abagabo bica abagore, abana bica ababyeyi, nta sosiyete n’imwe yo muri iyi Si ya Nyagasani itagira icyaha, nta n’imwe.”
“Hari n’ibindi bikorwa by’amahano ariko atavuze, ibyo nabyo ntitwamenya uko tubishakira umuti atabivuze, keretse niba babimubwira muri Penetensiya ariko…”
“Muri Demokarasi dufite, iteganya ko twisanzura iyo utanze igitekerezo Minisitiri w’uburinganire we yacyakiriye ngo agiye kugisuzuma, hari aho ngera nkibaza ngo iyo utanze igitekerezo ni uko hari ikibazo, ni iki utanga nk’umuti?”
Evode yakomeje agira ati “Hari umwana wo muri bariya banyeshuri bo muri UR yavuze ibintu we arangije aravuga ati ‘ibyo dusanga byakorwa’, ariko Musenyeri we yarangije nta kintu atubwiye cyo kuvuga ngo ndabona icyakorwa ari iki.”
Perezida wa Sena, Bernard Makuza yafashe ijambo asa nuhosha ubwo bwumvikane buke kuri iyi ngingo agira ati “Ngirango igitekerezo cyumvikanye, icyo Musenyeri Sylverien yavugaga ni ikintu kiturebe nk’umuryango nyarwanda.”
Yakomeje avuga ko mu gihe hashyizwe imbere urubyiruko n’abana, bikwiyeno gukomeza kwita ku burere haherewe ku muryango kandi ubufatanye mu nzego zinyuranye bugashyirwa imbere.






Ibitekerezo 0