Mu itangazo ryashyizwe ahagagaragara na Polisi y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, uyu ukekwaho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byaje gutahurwa ko yitwa Channy Mbonigaba, akaba akomoka mu Karere ka Rubavu.
Iki gikorwa cyo kumushakisha cyamaze amasaha agera kuri atatu mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, ukekwa yarasanye n’abapolisi akomeretsamo umwe. Nyuma nawe yaje kuraswa arapfa.
Polisi yakomeje yizeza abaturage cyane cyane abatuye i Nyarutarama ko umutekano umeze neza muri ako gace.
Si ubwa mbere mu Rwanda havuzwe abafitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba kuko mu ntangiriro z’uyu mwaka Polisi y’u Rwanda yishe irashe, Muhammad Mugemangango wari ufungiye kuri station ya polisi ya Kanombe mu Mujyi wa Kigali akurikiranyweho kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba.
Icyo gihe Polisi yahise ikora iperereza ryo guhiga abandi bambari b’imitwe y’iterabwoba, bidatinze itangaza ko yatahuye ibikoresho birimo ibitabo na CD byari kwifashishwa mu mugambi wo gushishikariza Abanyarwanda kwinjira muri iyo mitwe.
Yanatangaje ko hari abo yataye muri yombi bakekwaho gukorana na Mugemangango, barimo abayoboke b’idini ya Islam batandatu bafatiwe mu Karere ka Huye ndetse hakaba harakekwaga n’abandi barimo abafitanye imikoranire ya hafi n’izindi ntagondwa zo mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubugenzacyaha muri Polisi (CID), ACP Theos Badege, icyo gihe yatangaje ko hari abafashwe bakekwaho iterabwoba, ariko hari n’abandi batorokeye mu bindi bihugu bakomeje gushakishwa ku bufatanye na Polisi mpuzamahanga.
Yagize ati “Nta mutwe w’iterabwoba wari umaze kwiyubaka, ni abantu bake bacengewe n’amahame y’intagondwa. Ibyo bakoraga ntabwo byari ukugaba ibitero ku Rwanda kandi nabwo twarabafatiranye turabisenya nta mpungenge bateje ku mutekano w’igihugu.”
Icyaha cy’iterabwoba gisobanurwa n’ingingo ya 497 kugeza ku ya 528 mu gitabo cy’amategeko ahana cy’u Rwanda. Gihanishwa igifungo kuva ku myaka 15-25.



















TANGA IGITEKEREZO