Umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa wagejejwe mu Rwanda (Amafoto na Video)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 9 Mutarama 2017 saa 01:47
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’iminsi ine Umucamanza mu rukiko rwo muri Leta ya Virginia, imwe muri 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemeje ko umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa uzatabarizwa i Mwima ya Nyanza aho yimikiwe; wagejejwe i Kigali ku manywa yo kuri uyu wa Mbere.

Ahagana saa sita n’iminota 40 nibwo indege ya Ethiopian Airlines ihetse umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe.

Kuzanwa k’uyu mugogo byakozwe mu gisa n’ubwiru bukomeye. Nta muntu n’umwe wari uzi neza amasaha ugerera i Kigali ndetse n’abakozi bo ku kibuga cy’Indege benshi ntabyo bari bazi.

Abahindiro n’abandi bafitanye isano n’Umwami, nta n’umwe wagaragaraga ku kibuga cy’indege.

Ahagana saa saba n’iminota 40 nibwo Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Dr Vuningoma James, bageze ku kibuga cy’indege baje kwakira umugogo w’umwami.

Kuri iyi saha kandi ni nabwo abo mu muryango w’umwami bari biganjemo ababyeyi bakenyeye bya kinyarwanda batangiye kugaragara ku kibuga cy’indege cyane mu gice gisohokeramo imodoka ivuye mu kibuga cy’indege.

Saa munani zuzuye nibwo wasohowe mu kibuga cy’indege, utwarwa n’imodoka zisanzwe zitwara imibiri y’abitabye Imana.

Dr James Vuningoma yavuze ko Leta y’u Rwanda yari itegereje ko umuryango wumvikana kuko hari harabaye impaka hagati yabo ariko ‘ni amahirwe dufite nk’abanyarwanda kuba umugogo w’umwami wacu utashye mu gihugu cye’.

Yakomeje agira ati “ Ni ibyishimo kuko umuryango washyize hamwe na leta y’u Rwanda yabafashe mu mugongo bihagije. Ni ibyishimo dufite nk’abanyarwanda byo kuvuga ngo aratashye.”

Yakomoje kandi ku mpaka z’abavugaga ko umugogo w’umwami watabarizwa mu mahanga, abandi bavuga ko agomba gutabarizwa mu Rwanda ashimangira ko kuba urukiko rwaremeje ko agomba gutabarizwa mu Rwanda ari icyubahiro cy’igihugu.

Imihango y’itabarizwa ry’umwami Kigeli V Ndahindurwa ntabwo yigeze itangazwa gusa byari byavuzwe ko azatabarizwa i Mwima ya Nyanza aho yimikiwe. Umugogo wo wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Minisitiri w'Umuco na Siporo, Uwacu Julienne na Dr James Vuningoma ubwo bageraga ku kibuga cy'indege i Kanombe
Imodoka yatwawemo umugogo w’Umwami isakwa mbere yo kwinjira mu kibuga cy’indege
Abakozi bo ku kibuga cy'indege ubwo bashyiraga umugogo w'Umwami Kigeli V mu modoka yawujyanye mu buruhukiro bw'ibitaro
Abagize umuryango wa Kigeli V Ndahindurwa baje kwakira Umugogo we
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Dr Vuningoma James

Umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza