00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamakuru Patrick Kanyamibwa yishwe n’impanuka ya moto

Yanditswe na

Mathias Hitimana na Richard Irakoze

Kuya 10 September 2014 saa 07:34
Yasuwe :

Umunyamakuru Kanyamibwa Patrick umenyerewe mu makuru y’iyobokamana yishwe n’ impanuka ya moto mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 10 Nzeri.
Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’umwe mu nshuti ze, ko umurambo uri ku bitaro bya Kibagabaga. Na mushiki we yemeje iyo nkuru y’urupfu rwa Kanyamibwa. Yari ari kuri moto agongwa n’imodoka mu mpanuka yabereye muri rond-point yo kuri Cadillac.
N’ikiniga cyinshi, mushiki wa Kanyamibwa witwa Sarah yagize ati “Nta bisebe yari afite, (…)

Umunyamakuru Kanyamibwa Patrick umenyerewe mu makuru y’iyobokamana yishwe n’ impanuka ya moto mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 10 Nzeri.

Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’umwe mu nshuti ze, ko umurambo uri ku bitaro bya Kibagabaga. Na mushiki we yemeje iyo nkuru y’urupfu rwa Kanyamibwa.

Yari ari kuri moto agongwa n’imodoka mu mpanuka yabereye muri rond-point yo kuri Cadillac.

N’ikiniga cyinshi, mushiki wa Kanyamibwa witwa Sarah yagize ati “Nta bisebe yari afite, yaviriyemo imbere, ampfiriye mu maboko mu kanya.”

Umunyamakuru Kanyamibwa Patrick yari mu kazi

Patrick Kanyamibwa yavukiye mu Mujyi wa Rubavu kuwa 5 Gicurasi 1982. Yize amashuri y’inderabarezi (Normale Primaire) mu mashuri yisumbuye, naho muri kaminuza akaba yarize mu ishami ry’itangazamakuru muri kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Yari Umunyamakuru uteza imbere by’umwihariko abahanzi ba “Gospel”. Amaze igihe kinini afasha amakorali mu kumenyekanisha gahunda zayo, akorana n’abategura ibitaramo byo guhimbaza Imana, afasha abategura amarushanwa ya Groove n’ibindi.

Muri Kamena 2013, Kanyamibwa yagiye muri Kenya ku ruhande rw’abahanzi b’u Rwanda mu marushanwa ya “Groove Awards 2013”, atahana igihembo cyatsindiwe na Bahati Alphonse wagishyikirijwe i Kanombe aherekejwe n’abahanzi bagenzi be barimo Aline Gahongayire, Patient Bizimana, King James, Dany Nanone na Young Grace.

Mu butumwa yaherukaga gushyira ku rubuga rwa Facebook, kuwa Kabiri, Kanyamibwa yavugaga ku bijyanye n’uko ibiciro bihagaze ku isoko ryo kuvunjisha bijyanye n’ikiganiro cy’ubucuruzi akora, bigaragaza urukundo yari afitiye umwuga we w’itangazamakuru.

Muri iyi minsi yari ahugiye cyane mu gutegura amarushanwa ya Groove Awards Rwanda 2014.

Kanyamibwa yashyingiranwe na Mukabacondo Jeanine Keza babyaranye umwana witwa Kenzo Mugisha Kanyamibwa. Ubu bari bamaranye imyaka itanu babana.

Kanyamibwa ari kumwe n'umuryango we

Igihe kinini, Kanyamibwa yakoze kuri Radio Isango Star mu kiganiro cyitwa ‘Gospel Time Show’ na ’Business Time’, ariko yanakoze no kuri Radio Flash FM mu kiganiro Praise Time Show, akora kuri Radio 10, akora kuri Sana Radio. Kuri ubu yakoranaga n’imbuga za Internet nyinshi harimo na IGIHE, yari anafite ikiganiro yakoraga kuri Family TV ikorera i Kigali.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages