Ibi bituma rimwe na rimwe bibasaba kwitabaza inshuti,abandimwe n’abagiraneza kugira ngo bayibone nubwo nta wabura kuvuga ko hari n’abo birangira batabonye ubwo bufasha.
Birashoboka ko byafata igihe kubona ubwo bufasha bikaba byatuma umurwayi arushaho kuremba cyangwa akahasiga ubuzima bitewe no kutabona imiti ku gihe cyangwa kuyibura burundu.
Hashize ukwezi umubyeyi wari urwariye mu bitaro bya Kminuza bya Kigali,CHUK indwara yo kuvura kw’amaraso(Coagulation du sang )nyuma yo kubyarira mu bitaro bya Polisi bikahamwohereza ngo abe ariho avurirwa. Aturuka mu cyahoze ari Gitarama mu Ntara y’Amajyepfo.
Yabwiye IGIHE ko ubusanzwe akoresha ubwisungane mu kwivuza( Mutuelle de santé) akaba yagorwaga no kubona ubushobozi bwo kwigurira imiti aterwa buri munsi bitewe n’amikoro make dore ko ngo ihenze, ndetse rimwe na rimwe ikabura bigasaba kuyigurira muri farumasi hanze y’ibitaro.
Yagize ati″Ku munsi nterwa imiti ifite nibura agaciro k'amafaranga y'u Rwanda 4900. Ni imiti ihenze kandi hari igihe usanga hano mu bitaro yashize bikaba ngombwa ko umuntu ajya kuyishakira muri Farumasi hanze.Hari n’igihe nigeze kuyigura ibihumbi umunani. Mbese ntabwo biba byoroshye kuko iki kibazo cyanatumye bamwe mu bana mu rugo batajya ku ishuri.”
Uyu mubyeyi ari mu barwayi 24 Sosiyete Hot Point y’ubucurizi bw’ibikoresho bikoresha umuriro w’amashanyarazi birimo televiziyo, amaradio, firigo n’ibindi, yageneye ubufasha bw’imiti kuri uyu wa Kane.
Amaze kuyibona yavuze ko iyo yari afite yari yashize atangiye gutabaza abantu hirya no hino ngo bamufashe.
Ati″N’ubu ntabwo mbyumva, wagira ngo ni Imana imbonekeye. Icyo navuga ni uko burya Imana ikorera mu bantu ntuzategereze ngo izaza ikwiyereke amaso ku maso.Ntabwo nabitekerezaga ni Imana inyigaragarije. Ni ukuri aba bantu ndabashimira cyane kandi bazahorane urukundo bafite, aho bakura Imana izabakubire inshuro zitabarika.”
Nyuma y’iminota ikabakaba ine aganira n’umunyamakuru, amarira yamuzenze mu maso kubera amarangamutima araturika ararira biba ngombwa ko amwihanganisha, na we agira ati″Ngira emotion (amarangamutima) umbabarire”.
Umurwaza we yavuze ko bitari bisanzwe kubona ubufasha bw’imiti mu bitaro avuga ko ashimira cyane Sosiyete HotPoint.
Umuyobozi w’ibaruramari muri iyi Sosiyete, Julie Musime, yavuze ko bahisemo gufasha abababaye kugira bagire icyo bakora mu gutabara ubuzima bwabo.
Yagize ati″Burya mu buzima gufasha ni cyo kintu cya mbere iyo ushaka kugira icyo ugeraho muri iyi si kandi iyo ubikoze n’Imana iragufasha. Twaravuze ngo reka duhitemo gufasha abantu bababaye kugira ngo dutabare ubuzima bwabo bave mu bitaro. Ikindi kandi ntawamenya nawe ejo ushobora gukenera ubufasha ari yo mpamavu buri wese akwiye kugira uwo mutima."
Uretse abarwayi 24 baguriwe imiti, Iyi Sosiyete ihagarariye LG mu Rwanda yishyuriye abadafite ubushobozi bwo kwishyura aho baryamye 21,itanga n’ibikoresho by’isuku byagera ku barwayi barenga 50. Byose hamwe bifite agaciro k’asaga miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.





Ibitekerezo 0