00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutaliyani wakoreraga i Kigali yasanzwe mu nzu ye yapfuye

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 10 April 2014 saa 09:19
Yasuwe :

Umutaliyani Francesco benshi bakundaga kwita Franco, yasanzwe yapfiriye mu nzu yari anacumbitsemo ahitwa mu Kiyovu cy’abakire mu Mujyi wa Kigali.
Ku gicamunsi cyo kuwa Kane tariki ya 9 Mata nibwo Franco, wari ufite akabari kazwi ku izina rya New Mangaroca mu mujyi rwagati, hafi y’ahitwa kwa Rubangura, yasanzwe mu nzu ifunze kandi yapfiriyemo.
Byamenyekanye ko Franco yapfuye nyuma y’aho inshuti ze za hafi zajyaga kumureba iwe zigasanga afungiranye mu nzu bikaba ngombwa ko zimena imiryango (…)

Umutaliyani Francesco benshi bakundaga kwita Franco, yasanzwe yapfiriye mu nzu yari anacumbitsemo ahitwa mu Kiyovu cy’abakire mu Mujyi wa Kigali.

Ku gicamunsi cyo kuwa Kane tariki ya 9 Mata nibwo Franco, wari ufite akabari kazwi ku izina rya New Mangaroca mu mujyi rwagati, hafi y’ahitwa kwa Rubangura, yasanzwe mu nzu ifunze kandi yapfiriyemo.

Byamenyekanye ko Franco yapfuye nyuma y’aho inshuti ze za hafi zajyaga kumureba iwe zigasanga afungiranye mu nzu bikaba ngombwa ko zimena imiryango kugira ngo zinjire.

Amakuru agera ku IGIHE avuga ko inshuti z’uyu Mutaliyani zabanje gukomanga ku rugi, zikabura uzikingurira kandi zari zizi neza ko atigeze ayisohokamo.

Nyuma yo kubona ko nta n’inyoni itamba, bitabaje Polisi ari nabwo urugi rw’inzu yatahagamo rwahise rwicwa. Nyuma yo gusanga yapfuye, Polisi n’incuti za Franco bahise bamujyana mu bitaro byitiriwe Umwami Faycal kugira ngo basuzume icyamuhitanye.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SSP Mwiseneza Urbain yemeje ko Franco yapfuye, yongeraho ko ariko basanze amaze amasaha menshi yitabye Imana.

Nyuma yo kwica umuryango, incuti za Francesco zategereje ko Polisi isohora umurambo we mbere y'uko ujyanwa ku bitaro byitiriwe Umwami Faycal
Umutaliyani Francesco wari uzwi cyane nka Franco
Akabari New Mangaroca ka Franco kahise gafunga imiryango kandi gasohora itangazo ribwira abakiriya ko nyirako yitabye Imana
Itangazo riri ku miryango ikinze ya New Mangaroca riravuga ko ako kabari kazongera gufungura nyuma y'icyumweru kubera urwo rupfu
Ahari New Mangaroca

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages