Ibi ni nabyo byabaye ku Muyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe gukurikirana abakora umwuga w’ibaruramari ku isi (IFAC) Fayzul Choudhury, kuri uyu wa Kabiri watangaje ko bigoye kubona amagambo yasobanura ibyo yiboneye nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri Ku Gisozi akabona ubukana Jenoside yakoranywe n’ingaruka zayo.
Ni mu gihe u Rwanda n’inshuti zarwo bari mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mata 1994, igahitana abasaga miliyoni.
Fayzul Choudhury hamwe n’itsinda yari ayoboye, batambagijwe ibice bitandukanye bigize urwibutso basobanurirwa amateka yaranze u Rwanda arimo ayarugejeje kuri Jenoside, ibintu byatumye umwe muri bo afatwa n’ikiniga araturika ararira.
Nyuma yo gushyira indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane za Jenoside, Choudhury yavuze ko ko atabona uko asobanura ibyo abonye.
At "Nta magambo menshi nabona yo kubisobanura, birababaje cyane, ndetse biragoye kubyemera.”
Yasabye abatuye isi bose kuba maso no guhora bakurikirana ibiba kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Ati "Ni isomo kuri Twese. Abantu bakwiye kumenyekanisha ibyabaye mu Rwanda kandi urwibutso nk’uru rufasha kwibutsa ibyabaye kugira ngo bitazongera ukundi."
Yifurije Abanyarwanda kubaho neza kuko ngo bakwiriye ibyiza.
Urwibutso rwa Genoside rwa Kigali ku Gisozi ni rwo rwibutso runini, kuko rubitse imibiri y’inzirakarengane za Jenoside irenga ibihumbi 250 n’ibiranga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.








Ibitekerezo 0