Amazi avanze n’ibikatsi by’ibisheke biva mu Ruganda rw’Isukari rwa Kabuye byoherezwa mu mirima ihinzemo umuceri n’indi myaka mu gishanga cya Kabuye, abaturage bakaba bemeza ko biyirumbya ndetse umunuko wabyo ukaba utuma bamwe binubira kujya gukora mu mirima yabo.
Abaturage bahinga umuceri muri iki gishanga giherereye mu Karere ka Gasabo, bavuga ko amazi ava mu Ruganda rwa Kabuye (Kabuye Sugar Works ltd) avanzemo n’imyanda byayobowe mu Mugezi wa Nyabugogo, basanzwe bakoresha buhiza umuceri bikaba byaragize ingaruka zikomeye cyane ku musaruro wabo.
“Amazi ava mu ruganda aranuka cyane!”
Aba baturage basabye ko amazina yabo agirwa ibanga, batangarije IGIHE ko aya mazi avanzemo ibikatsi by’ibisheke, aba afite n’impumuro idasanzwe.
Umwe muri bo yagize ati “Uretse ko aba yuzuyemo imyanda y’ibikatsi, umunuko wayo na wo waratuzonze. Iyo turi mu gishanga duhinga umuntu ajya kurangiza yenda guhera umwuka.”
Undi ati “Nubwo aya mazi ubona ari aya Nyabugogo urabona ko hari umuferege unyuramo amazi ava mu ruganda akivanga na yo, kandi ni yo twuhiza imyaka. Ni ukuvuga ngo aramanuka akagera n’epfo iriya bakayuhiza imboga. Birashoboka rero ko hari icyo yangiza ku buzima bitewe n’iyi mpumuro yayo itari nziza.”
Aba baturage bakomeza bavuga ko umuceri wuhijwe aya mazi wera ibihuhwa n’ubwo uwurebye inyuma ubona utohagiye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana, Shema Jonas, yatangarije IGIHE ko iki kibazo bakizi.
Yagize ati “Iki kibazo turakizi nk’ubuyobozi twakivuzeho mu nama twakoreye imbere mu ruganda, nyuma y’umuganda wabaye tariki ya 28 Ugushyingo 2014. Twanzuye ko amazi yo mu ruganda agomba kuguma imbere atagomba koherezwa mu mugezi wa Nyabugogo.”
Shema akomeza avuga ko bandikiye uru ruganda ibaruwa barusaba ko rwakubahiriza ibyavugiwe mu nama. Ati “Icyo tutari tuzi ni uko ayo mazi yaba yangiza imyaka y’abaturage kuko icyo kibazo ntacyo bigeze batugezaho.”
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, Dr Rose Mukankomeje, yavuze ko iki kibazo batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana, basanga koko amazi ava mu ruganda yoherezwa mu mirima y’abaturage, bagakora icyo itegeko ryo kurengera ibidukikije riteganya.
Umunyamakuru yagerageje gushaka kuvugana n’ubuyobozi bw’uruganda, ntibyakunda ku bw’abacungaa umutekano bamwangiye kwinjira.



















TANGA IGITEKEREZO