Mu gihe bamwe mu rubyiruko bize ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi bavuga ko baba bafite imishinga ariko bakabura igishoro n’ubutaka bwo guhingaho, Minagri ivuga ko Leta ifite ubutaka kandi ihora yiteguye no gutera inkunga imishinga y’ubuhinzi.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana Geraldine mu nama yahuje urubyiruko rwize ubuhinzi n’ubworozi rwo mu ihuriro ryitwa RYAF(Rwanda Youth Agribusiness Forum) kuri uyu wa 10 Gashyantare 2017, baganira ku mahirwe urubyiruko rufite mu buhinzi bubyara inyungu.
Imishinga twakora mu buhinzi turayifite ariko igishoro n’ubutaka ni ikibazo
Umwe mu rubyiruko rwitabiriye iyi nama yagize ati “Imishinga iba ihari ariko imbogamizi tugira ni ukubona igishoro, ntiwatangira umushinga udafite amafaranga. Ikindi kibazo duhura na cyo ni icyo kubona ubutaka buhagije bwo guhingaho.”
Undi ati “Ushobora kwicara ugategura umushinga mwiza ariko ntubone ubutaka bwo gukoreraho kuko usanga n’ababyeyi bacu ubwo bafite butabahagije.”
Minagri yigeze gushaka imishinga yo gutera inkunga irayibura
Minisitiri w’Ubuhinzi, Dr Mukeshimana, yavuze ko urubyiruko rwize ubuhinzi rukwiye kubyaza umusaruro amahirwe rufite. Yagize ati“Hari igihe twigeze gufungura ‘office’ tubwira umukozi tuti ‘umuntu wese uzagira umushinga azajye awuzana […]tuzahura tuganire turebe icyo twawufasha, icyo gihe imishinga yarabuze[…]muzanye imishinga twese uko turi aha ngaha ntabwo twababurira inkunga. Nizere ko bitazongera twebwe turahari ibiro byacu birafunguye.”
“Nta muntu wigeze aza gushaka ubutaka ngo abubure”
Minisitiri Mukeshimana yakomeje avuga ko abizi abahinzi batigeze babura ubutaka bwo gukoreraho imishinga yabo. Ati “Nta muntu wigeze aza gushaka ubutaka ngo abubure […]mbona amashyirahamwe y’abasaza n’abakecuru ariko nta munyamuryango wa RYAF wari waza gusaba ubutaka. Hari ibishanga bya Leta […]muvuga ko mwabuze ubutaka muhereye he?”
Yakomeje avuga ko Minagri irimo gutekereza gukorana na REMA ku buryo n’ubutaka buri mu nkengero z’imigezi n’ibiyaga byahingwamo avoka na makadamiya n’ibindi biti bitagira icyo bitwara ubwo butaka.
Jean Baptiste Hategekimana, Umuyobozi wa RYAF ku rwego rw’igihugu yavuze ko BDF yemeye gutera inkunga imishinga myiza 30 igamije kongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi cyangwa umusaruro w’ubworozi, buri mushinga ukazahabwa inkunga ya miliyoni 10.



















TANGA IGITEKEREZO