Ibi iri huriro ryabigaragaje kuri uyu wa 13 Nzeri 2021 ubwo hasozwaga amahugurwa y’abahagarariye imiryango itandukanye y’urubyiruko cyangwa se ifite aho ihuriye narwo.
Aya mahugurwa yitabiriwe n’abagera kuri 30, yatangiwemo amasomo ajyanye n’uburinganire, ihohotera rishingiye ku gitsina, uko ryarwanywa n’uko bafasha uwahuye naryo.
Uru rubyiruko kandi rwahawe amasomo ajyanye n’ibibazo bishamikiye ku buringanire byugarije umuryango Nyarwanda n’uko rwagira uruhare mu kubirwanya.
Ni amahugurwa yatanzwe ku bufatanye bwa Afriyan Rwanda, RWAMREC na Health Development Initiative (HDI) binyuze muri gahunda izwi nka ‘Generation G Programme’ igamije kwimakaza uburinganire muri sosiyete, kurwanya ubusumbane no guharanira ko ijwi ry’urubyiruko ryumvwa kurushaho.
Mu gusoza aya mahugurwa, Afriyan Rwanda yagaragaje ko igihugu cyateye imbere mu bijyanye no gushyira urubyiruko ku ruhembe rw’ibikorwa byose ariko igaragaza impungenge z’uko hari ahakiri icyuho, cyane cyane mu bijyanye no kuruha umwanya mu kugena politiki no gufata imyanzuro mu nzego zitandukanye.
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri Afriyan Rwanda, Niyibizi Evode, yashimye intambwe yatewe n’u Rwanda mu kumva urubyiruko ariko agaragaza ko hari ahakiri imbogamizi.
Ati “U Rwanda rwateye intambwe ikomeye, binyuze mu bushake bwa politiki igamije gufasha urubyiruko gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu, ariko haracyakenewe ko hakurwaho inzitizi zitandukanye kugira ngo urubyiruko rugire uruhare rutaziguye mu gufata ibyemezo.”
“Ijwi ry’urubyiruko rigomba kumvwa neza, rigahabwa agaciro kandi rikitabwaho igihe hafatwa imyanzuro kugira ngo habeho ibisubizo na serivisi bihuye n’amahitamo y’urubyiruko, urubyiruko rugomba gufatwa nk’itsinda ry’abantu bafite uruhare mu ifatwa ry’imyanzuro.”
Yakomeje avuga ko kugira ngo ibi bigerweho urubyiruko rukwiye kongererwa ubumenyi n’ubushobozi. Ati “Kugira ngo tubigereho, dukeneye kongerera urubyiruko ubushobozi kugira ngo rubashe kugira uruhare mu gutanga ibitekerezo, uko rubona ibintu ndetse no mu kugena ibisubizo bigamije gukemura ibibazo ruhura nabyo.”
Umuyobozi w’Umuryango uharanira Uburenganzira bw’Abana b’abakobwa, Impanuro Girls Initiative, Uwamungu Marie Ange Raissa, yavuze ko kuba urubyiruko rugize umubare munini w’Abanyarwanda bikwiye kwerekana ko rutagomba kwibagirana igihe hafatwa ibyemezo bitandukanye.
Imibare igaragaza ko Abanyarwanda bari munsi y’imyaka 25 bangana na 58%, mu gihe abari munsi y’imyaka 30 ari bo bari mu cyiciro cy’urubyiruko bagizwe na 70%, bivuze ko umubare munini w’Abanyarwanda ari urubyiruko.
Perezida Paul Kagame akunze kumvikana avuga ko urubyiruko arirwo rukwiye kubakirwaho iterambere ry’igihugu. Mu 2019 ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo y’u Rwanda yabajijwe impamvu usanga urubyiruko ruvugwa kenshi ndetse rushyizwe imbere mu mibereho y’igihugu.
Mu gusubiza yavuze ko impamvu, urubyiruko rushyirwa imbere muri gahunda zitandukanye z’igihugu no kuruvuga kenshi, ari ukurukangura kugira ngo rwigire ku byo abakuru bakora, rumenye n’amakosa rugomba kwirinda mu Rwanda rw’ahazaza ruri mu biganza byarwo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!