00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwimye Mugesera ikiruhuko cy’amezi atatu yifuzaga

Yanditswe na

Faustin Nkurunziza

Kuya 21 May 2013 saa 03:11
Yasuwe :

Dr Léon Mugesera, urukiko rukuru rwamuhaye ikiruhuko cy’iminsi icyenda kugira ngo afate umwanya uhagije wo gusoma inyandiko zifite paji 1;568, zikubiyemo ibirego byatanzwe n’Ubushinjacyaha, bukazishyikiriza Urukiko rukuru kugira ngo agire umwanya uhagije wo gusoma ibikubiyemo.
Byari byitezwe ko Mugesera akomeza guhatwa ibibazo n’urukiko ku bijyanye niba yemera ko ijambo yavugiye ku Kabaya aryemera cyangwa se akomeje guhamya ko ryasubiwemo.
Mugesera yabwiye urukiko ko yanditse ibarwa (…)

Dr Léon Mugesera, urukiko rukuru rwamuhaye ikiruhuko cy’iminsi icyenda kugira ngo afate umwanya uhagije wo gusoma inyandiko zifite paji 1;568, zikubiyemo ibirego byatanzwe n’Ubushinjacyaha, bukazishyikiriza Urukiko rukuru kugira ngo agire umwanya uhagije wo gusoma ibikubiyemo.

Byari byitezwe ko Mugesera akomeza guhatwa ibibazo n’urukiko ku bijyanye niba yemera ko ijambo yavugiye ku Kabaya aryemera cyangwa se akomeje guhamya ko ryasubiwemo.

Mugesera yabwiye urukiko ko yanditse ibarwa isaba umwanya wo gucishamo ijisho ibyo ubushinjacyaha bumaze iminsi buvuga, kandi ko yahabwa ikiruhuko cy’amezi atatu kugira ngo azabashe kubisoma neza.

Ibikubiye muri izo nyandiko harimo ibijyanye n’amategeko icumi y’abahutu, inyandiko zaturutse Arusha muri Tanzaniya ndetse n’inyandiko za Antoine Mugesera n’izindi zitandukanye zose zifashishijwe muri uru rubanza.

Icyifuzo cye cyaje guteshwa agaciro n’Urukiko rugena ko ahabwa iminsi 9 yo gusoma izo nyandiko kandi ko ihagije.

Urukiko rwavuze ko iburanisha ry’urubanza rizasubukurwa kuwa 30 Gicurasi 2013 saa mbiri n’igice.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .