Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye yemeje aya makuru avuga ko impapuro zari zarashyizweho n’umucamanza wo muri Espagne mu mwaka wa 2008 zateshejwe agaciro n’Urukiko rw’Ikirenga muri icyo gihugu.
Mu butumwa bugufi yahaye IGIHE, Minisitiri Busingye yagize ati "Urukiko rw’Ikirenga rwahagaritse impapuro zo guta muri yombi uko ari 40. Icyemezo cyafashwe tariki ya 10 Nzeli ariko ndakeka ko hakenewe akanya ko kubyandika no kugisinya. Urubunza muri Espagne narwo rwahagaritswe."
Ibi bibaye nyuma yaho kandi urikiko mu Bwongereza rutesheje agaciro ibyo kohereza kuburanira muri Espagne kwa Lt Gen Karenzi Karake wari watawe muri yombi n’ubutabera bw’u Bwongereza.
Lt. Gen. Karenzi Karake yatawe muri yombi ari mu butumwa bw’akazi mu Bwongereza tariki ya 20 Kamena 2015 ku birego bifitanye isano n’impapuro z’umucamanza wo muri Espagne.



















TANGA IGITEKEREZO