{Uwahoze ari Senateri mu Nteko Ishinga Amategeko, Nzirasanaho Anastase, nyuma y’uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rumuhanaguyeho icyaha cyo kugira uruhare mu rupfu rwa Dr Gafaranga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, rwamuhamije kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri ahitwa mu Mataba, rumukatira gufungwa burundu y’umwihariko ariko ahita ajuririra icyo cyemezo. }

Kuwa Kabiri tariki ya 17 Kamena 2014, Urukiko Rukuru rwaburashije urubanza RPA 0008/14/HCCI, Senateri Nzirasaho Anastase yajuririye, ku cyemezo cy’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwamuhamije kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho mu rubanza hagaragajwe ko yajyanye imbunda mu Mataba, igihe cya Jenoside igakoreshwa mu kwica Abatutsi.

Ku nshuro yarwo ya mbere hibanzwe cyane ku kumva abatangabuhamya ku ruhande rw’Ubushinjacyaha bahibereye, kuko ubundi ni Ubushinjacyaha bwaburanaga gusa. Wabaye kandi umwanya wo guhata ibibazo abatangabuhamya b’Ubushinjaha no kugira ikivugwa ku mpande zombi.

Abatangabuhamya ntibahuza

Abatangabuhamya bari bitezwe muri uru rubanza bagera ku munani, ariko habonetse bane gusa, Umwe ari mu Bufaransa, undi ntazwi aho aherereye. Undi utabonetse ni uwitabye Imana, n’umwe wabuze kandi bivugwa ko yabimenyeshejwe ndetse akemera ko azaba ahari ariko ku munsi w’urubanza ntaboneke.

Mbere y’uko buri mutangabuhamya igira icyo avuga ku byo azi kuri Nzirasanaho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo yahungiraga mu Mataba, yabanzaga kurahira azamuye ukuboko kw’iburyo, akemera ko avugisha ukuri ku byo abazwa n’urukiko, yabeshya akazabihanirwa n’amategeko.

Munyarukiko Amon uzwi ku izina rya Shinani, yavutse mu 1965 akaba afite abana 6. Afungiye muri Gereza ya Musanze kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko umugore atunze ari mwene wabo wa Nzirasanaho Anastase, avuga kandi ko mbere hose ntacyo bapfaga.

Ashinja Nzirasanaho kuba yarajyanye n’umusirikare witwa Kayibanda Innocent, bagaha imbunda uwitwa Ndayisaba mwene wabo wa Nzirasanaho. Iyo mbunda ngo yayimuhaye ari kumwe na Neretse Fabien. Kuva iyo mbunda ngo abishe Abatutsi bari bahagarikiwe na Ndayisaba. Ariko na none ngo hari Abahutu na bo bazizwa ko bazabwira Inkotanyi ibyabereye aho kuko bajyaga i Kinihira, aho zari ziri. Abo Bahutu ariko na none ngo babaga bari kumwe n’Interahamwe bica Abatutsi.

Avuga ko Umuryango wa Nzirasanaho (umugore n’abana) wabanje kugera mu Mataba, Nzirasanaho abasangayo nyuma y’icyumweru Ati “Yabajije Neretse niba abantu be bafite umutekano, undi amubwira ko ntawo kuko abantu baho bafashe impiri. Neretse amubwira ko hari imbunda ye yasigaye i Kigali mu nkwi undi yemera ko azayizana. Ubwo hari ku wa Mbere. Nzirasanaho yagarutse kuwa Gatatu ari kumwe n’umusirikare, afite ya mbunda, bayiha Ndayisaba.”

Ubwo ngo hari mu matariki nka 14-15 Gicurasi 1994. Akomeza avuga ko ari abishwe bazizwa ko bazavuga ibyo Interahamwe zakoze ndetse n’Abatutsi bishwe, iyo mbunda ari yakoreshwaga mu guhagarikira abicanyi, ariko ntawe bayirashishije.

Nyuma yo guhatwa ibibazo n’Uwunganira Nzirasanaho Anastase ndetse na we ubwe, umutangabuhamya yasobanuye ko hari izindi mbunda zazanywe mu kigo cy’ishuri ryisumbuye ryo mu Mataba mu 1993, ngo biturutse ku mvururu zari zahavutse,bashaka kwica abanyeshuri n’abarimu b’Abatutsi. Bityo ngo zihabwa abarindaga ikigo. Izindi mbunda ngo zari zifitwe n’Abakonseye.

Munyarukiko Amon ariko yasoje ubuhamya bwe ndetse no gutanga ibisubizo ku bibazo yahaswe, nubwo yari yahakanye ko ntacyo apfana na Nzirasanaho Anastase, avuga ko byose bituruka ku kuba mu 2003 yarireze akemera icyaha, mu 2005 hatangira ikusanyamakuru, noneho Nzirasanaho akamusubirisha muri Gereza mu 2009. Ati “Ni aho byose byaturutse.”

Undi mutangabuhamya witwa Ngendahayo Barthazar na we yemeza ko Nzirasanaho Anastase yazanye imbunda mu Mataba ari kumwe n’umusirikare, bagasanga Neretse ahagararanye na Ndayisaba. Ati “umusirikare yakuye imbunda mu modoka ayiha Nzirasanaho, undi na we ayiha Ndayisaba.”

Ngendahayo akomeza avuga ko Nzirasanaho na we yemereye muri Gacaca ko imbunda yayizanye ariko ayitumwe na Neretse, akayimushyikiriza hanyuma na we akayiha Interahamwe yitwa Ndayisaba, ati “Muri Gacaca nari mpibereye.”

Ku kibazo cyo kumenya niba hari indi Gacaca yagiyemo naho Nzirasanaho akirega kuzana imbunda, Ngendahayo avuga ko uretse mu Mataba nta handi yagiye, ariko yumvise ko hari aho babivuga.

Ku gushaka kumenya igihe Nzirasanaho yaba yaragereye mu Mataba, Ngendahayo avuga ko atabyibuka. Naho ku birebana n’amakuru yatanzwe muri Gacaca ya Muhororo, avuga ko atigeze ayijyamo, ariko urukiko Gacaca rwaho arirwo rwakoze dosiye. Avuga ko atanazi niba Ndayisaba hari umuntu yarashe, atanazi niba ari na we wacungaga umutekano w’Umuryango wa Nzirasanaho.

Niyonzima Alex wavutse mu 1961, yigeze kuba umupolisi wa Komini kuva 1980 kugeza mu 1985. Mu 1992 yagizwe umuzamu ku kigo cy’ishuri ryisumbuye ryo mu Mataba. Avuga ko ibyo kuba Nzirasanaho Anastase yarazanye imbunda mu Mataba ntabyo yabonye ariko yabyumviye muri Gacaca ya Mataba. Ko yayizanye ari kumwe n’umusirikare bayikuye kwa Neretse i Nyamirambo, kandi umusirikare ari we wayihaye Neretse.

Mu gihe hari abatangabuhamya bavuga ko Nzirasanaho yageze mu Mataba inshuro zirenze umwe, Niyonzima we avuga ko Nzirasanaho yahageze ari kumwe n’umugore we n’abandi bo mu muryango atigeze asubira i Kigali. Avuga ko hari nibura mu mpera z’ukwezi kwa Kane, ariko azana n’umusirikare ntabyo yabonye.

Avuga ko Nzirasanaho n’umugore n’abandi bari kumwe mu modoka bamunyuzeho nko muri metero 400 ugana aho bajyaga, kandi anatuye kure y’aho bari bagiye. Avuga ariko ko mu kigo yakoragamo hari imbunda ebyiri zatanzwe n’uwari Burugumesitiri wa Ndusu, hari indi yazanwe na Claude ndetse n’iyari ifitwe na Ndayisaba. Na we ahamya ko hari abantu bishwe ari Ndayisaba ubihagarikiye kandi Nzirasanaho yageze mu Mataba hari abantu bishwe uretse ko nyuma y’aho hishwe abandi bagera kuri bane.

Nzirasanaho Anastase
Nzirasanaho Anastase

Icyo Nzirasanaho avuga

Nzirasanaho Anastase yabwiye urukiko ko ibyo aregwa byose ari ibihimbano, ariko kandi adahakana ko yajyanye n’uwo musirikare witwa Kayibanda Innocent wari ufite imbunda ayishyiriye Neretse Fabien. Avuga ko Munyarukiko Amon n’abandi bafatanyije bashatse kugira Neretse Fabien umwere. Anavuga ko nk’uko byatanzwemo ubuhamya n’uwitwa Twagiramungu Isaac na Ngendabanyukwa Paul, Munyarukiko yashatse abandi bafunganwe bakemera icyaha, kugira ngo bashinje Nzirasanaho ko yazanye imbunda yicishijwe abantu mu Mataba.

Ikindi avuga ko bamuziza ko mu gihe cya Gacaca yajyanaga abarokotse Jenoside ngo bajye gutanga ubuhamya, kimwe no gukurikirana ababiciye n’ababasahuye.

Icyo Ubushinjacyaha bubivugaho

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo abatangabuhamya bavuze mu Rukiko Rukuru ari byo basobanuye mu buhamya batanze, kandi ko Nzirasanaho Anastase amaze kujyana imbunda mu Mataba, ubwo bari bamaze kwica abo bavugaga ko bazabavamo, haje agahenge ariko iyo mbunda ihageze wongeye kubura. Buvuga ko imbunda yatumye abari bacitse integer bongera kugira imbaraga, ariko kandi ntawe barashe uretse ko bayijyanaga mu bitero. Ikindi ni uko ngo abatangabuhamya bavuga ibyo biboneye n’amaso yabo, kandi bahuriza ku kuba Nzirasanaho yarazanye na Kayibanda bafite imbunda batumwe na Neretse.

Ubushinjacayaha butangazwa n’uko ubuhamya butanzwe mu Rukiko Rukuru na Niyonzima Alex butandukanye cyane n’ubwo yatanze mu Bushinjacyaha. Niyonzima we avuga ko keretse niba Umushinjacyaha yaribeshye naho ibyo yavuze mu Rukiko Rukuru ari byo by’ukuri.

Urubanza rwatangiye saa mbiri za mugitondo (8:00) rusoza saa saba n’igice (13:30). Ruzongera kuburanishwa kuwa 14 Nyakanga 2014, humvwa abatangabuhamya bo ku ruhande rwa Nzirasanaho Anastase.