00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yamaze imyaka 12 agenda abundabunda kubera umurage w’ubwoko yarazwe n’ababyeyi

Yanditswe na

Oivier Rubibi

Kuya 29 July 2013 saa 09:37
Yasuwe :

Bamporiki Eduard umugabo w’imyaka 29 wagize igitekerezo cyo guca bugufi agasaba imbabazi nk’Umuhutu kubera ibyakozwe n’Abahutu atagizemo uruhare, ngo kwitwa umuhutu byamuteye ipfunwe imyaka 12, akajya mu isoko, mu nzego za Leta ku kibuga cy’indege n’ahandi afashe amazuru ngo atavumburwa ko ari Umuhutu.
Bamporiki Eduard ngo yatangiye kugira ipfunwe ry’Ubuhutu bwe ubwo yari akimara gutsinda ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza ajya gutangira umwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye i (…)

Bamporiki Eduard umugabo w’imyaka 29 wagize igitekerezo cyo guca bugufi agasaba imbabazi nk’Umuhutu kubera ibyakozwe n’Abahutu atagizemo uruhare, ngo kwitwa umuhutu byamuteye ipfunwe imyaka 12, akajya mu isoko, mu nzego za Leta ku kibuga cy’indege n’ahandi afashe amazuru ngo atavumburwa ko ari Umuhutu.

Bamporiki Eduard ngo yatangiye kugira ipfunwe ry’Ubuhutu bwe ubwo yari akimara gutsinda ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza ajya gutangira umwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye i Kibogora.

Aganira n’abanyamakuru ndetse n’abahanzi b’Abanyarwanda , Bampori yavuze ko ubwo yari yinjiye mu ishuri ry’umwaka wa mbere (B) i Kibogora yakubitanye n’umwana biganaga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku ishuri ry’iwabo i Remera, kandi ari umututsi witwaga Jean Paul, Bamporiki ngo ntabwo yabashije kubyakira ku mutima we kubera ibyo yari yarabonye abahutu bene wabo bakoreye Abatutsi mu mwaka 1994 ubwo yari arwariye mu bitaro by’i Kibogora.

Bamporiki yakubise amaso Jean Paul yinjiye mu ishuri ry’umwaka wa mbere aramuhunga.

Jean Paul yagiye amukurikiye aho yari yamuhungiye aramubaza ati “Ese ko umpunga”? Bamporiki ati “Ese uracyabaho”? Jean Paul mu kumusubiza ati “Ndiho sha nabonye nshika ba bahutu b’iwanyu. Ba Musirikare ba Habimana ba Ntakaribara, ba Bonicafe, bari banyishe Imana irandinda”.

Jean Paul yakomeje abwira Bamporiki ko atazongera gusubira i Remera ku musozi bombi bavukagaho, kubera ko yabonye abahutu baho ari abagome bikomeye. Nkuko Bamporiki abyivugira ngo yagize ati “ Abahutu muri abagome sinzi niba nawe ariko umeze ariko muri abagome”.

Ikindi cyatumye Bamporiki abona ko abahutu bahemukiye abatutsi n’uko ajya gutangira umwaka wa mbere yahawe ibintu byose byo kujyana ku ishuri na Kanakuze (Mado) uyu ngo ni umubyeyi wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo Bamporiki yari afashe igikapu cy’amapine nyina yari yaramuguriye amafaranga magana arindwi (700 frw) ngo yaciye ku muturanyi wabo Kanakuze abona igikapu cye kirimo ubusa aramubaza ati “ Ese Bamporiki icyo gikapu cyawe hari ikintu kirimo”? Bamporiki ati “Ntacyo ni ukuri”. Kanakuze nibwo yamufashaga kubona ibintu byose bikenerwa ku ishuri.

Kuza i Kigali kwa Bamporiki yafashijwe na Munyanshoza Dieudonne (Mibirizi) umwe mu basore barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bamporiki ibi byose byakomeje kumutera ipfunwe ry’ubwoko bwe, kuko ubwo yari amaze kugira imyaka icyenda, nyina yari yaramubwiye ko ari umuhutu utavangiye. Ibyo Abahutu bakoze bakica Abatutsi byabujije amahoro Bamporiki imyaka 12 yose bituma ahimba imwe mu mivugo irimo Iyo badatsembwa tuba dutwenga, Icyaha kuribo ikimwaro kuri jye n’indi itandukanye…

Imyaka yose Bamporiki amaze ngo yumva nta kubohoka yigeze agira. Kubera ko naho agiye abazwa niba yarishe abantu aha Bamporiki yatanze urugero rw’umuzungu wamubajije mu Bufaransa ubwoko bwe ati “ Umuzungu yarambajije niba ndi umututsi ndamuhakanira arongera ambaza niba ndi umuhutu mbanza gutinya gusubiza ariko ngeze aho mubwira ko mu Rwanda ibintu by’ubwoko bitagikora ariko ubundi nakuze ndi umuhutu”.

Ubuhutu bwa Bamporiki ngo bwatumye ahantu hose agiye agenda yikandagira. Mu buhanzi bwe ngo yagiye abona amahirwe yo kujya gukina mu mahanga ariko hari igihe yageraga mu nzego zimwe za Leta agiye gusaba ibyangombwa, agapfuka amazuru kugira ngo atavumburwa akimwa ibyangombwa.

Bamporiki yavuze ko n’ubwo bahora bavuga Ubunyarwanda yakomeje kwiyumvamo ubuhutu. Mu mwaka 2006 Bamporiki nibwo yabohotse asabye abantu bari bunamiye Abatutsi ku Kimironko ko bamuha umwanya agatanga ubuhamya bw’umutwaro yikoreye, ariko abari aho bose yabanje kubabwira ko n’ubwo agiye gutanga ubuhamya ari umuhutu.

Icyo gihe ngo yatanze ubuhamya arangije asaba ko bamuha umusanzu w’ibitekerezo kugira ngo yiyakire nk’umunyarwanda areke kwiyakira nk’umuhutu kuko bakoze ishyano.

Mushimire wari uhagarariye abacitse ku icumu mu murenge wa Kimironko, yaaramubwiye ati “ Bohoka uri umunyarwanda nta cyaha ufite nta deni ufitiye u Rwanda uri umunyarwanda”. Kuva icyo gihe ngo nibwo Bamporiki yatangiye kwiyakira gahoro gahoro.

Kubohoka kwa Bamporiki ngo bituma atsinda ibintu byinshi akora.

Bamporiki arasaba Abanyarwanda ko batera intambwe bagashaka uko bava mu bibazo byababaje kugira ngo Abanyarwanda babeho neza ndetse bazanabesheho neza ababakomokaho.

Ibi byose byavugiwe mu biganiro byahuje Abanyamakuru b’Ababanyarwanda ndetse n’abahanzi, byaramaze iminsi ibiri kuva ku ya 26 na 27 Nyakanaga, i Gashora mu karere ka Bugesera.

Abanyamakuru n'abahanzi bari bumijwe n'ibyo Bamporiki yavugaga
Bamporiki aha yavugaga ko iyo wibohoye icyari kikuboshye abasha gukora neza ibyo ushinzwe
Iki gishushanyo kirerekana urugamba Abanyarwanda bakwiye kurwana rubaganisha ku iterambere
Kubera bimwe mu bimenyetso biranga abahutu ko ari amazuru ngo hari aho Bamporiki yageraga akagenda afashe ku mazuru kubera ibyo Abahutu bakoze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages