-* Twihishe mu idari bacumitamo inkota iraduhusha
-* Mama yishwe ahetse mushiki wanjye w’amezi icyenda
-* Twahizwe nk’ibyihebe muri Gikongoro ariko ndashima Inkotanyi zampaye ijuru
Mu 1994 yari afite imyaka 16 yiga mu wa gatanu w’amashuri yisumbuye i Rubavu. Avuka mu yahoze ari Perefegitura Gikongoro, ku mugabo wari umuyobozi wa ADEPR muri iyo Perefegitura.
Papa wa Uwimana yari umuntu mwiza, Interahamwe zari zaramusezeranyije kutamwica zigiriye umutima mwiza yari afite.
Si ko byagenze kuko tariki ya 23 Mata 1994, Interahamwe zungikanya amafirimbi zamuteye iwe mu rugo, zisaba ko bakingura, ababyeyi bose n’abana ndetse n’abari bahahungiye bari mu nzu.
Mama wa Uwimana yarakinguye, Interahamwe ziroha mu nzu zifata ibintu byose ndetse zaka n’amafaranga.Zitarinjira mu cyumba abana bararagamo , Uwimana n’undi mupasiteri wari wahahungiye barazamuka bajya kwihisha mu idari.
Interahamwe zinjiye mu cyumba zisangamo abana batatu bababaza nyir’inkweto babonaga aho, abana banga kugira icyo bavuga kugeza babasohoye hanze.
Imwe muri izo Nterahamwe yarazamutse ireba mu idari ariko kuko yari iturutse hanze ntiyababona, ndetse undi acumitamo inkota ariko ntiyagira uwo ifata.
Umuryango wose wiciwe aho
Uwimana ubona ku maso yarakiriye ibyabaye, ariko na none kuvuga ko umuryango we wahise wicirwa aho, na byo birenze ukwemera, ariko arabivuga.
Mu gihe bari bihishe Interahamwe zasahuye ibintu byose zica abana bahoze bari kumwe mu cyumba, abashyitsi ndetse na se na nyina wari uhetse akana k’agakobwa k’amezi icyenda.
Yagize ati “Bica papa na mama, mubyara wanjye n’umukristo wari wahungiye iwacu na barumuna banjye babiri , babicira mu irembo. Umuhererezi wacu(uruhinja rw’umukobwa) na mubyara wanjye basiga badahwanye, ariko mubyara wanjye yaje gupfa nyuma y’iminsi itatu.”
Nubwo bahigwaga, Uwimana na Pasiteri bari bahunganye mu idari bihutiye gushyira imibiri y’ababyeyi babo n’abana mu nzu. Bahita bahungana abo batari banogonoye. Bahungiye i Mbazi, na bwo basanga urugo bari bahungiyemo abantu baho babishe.
Uwimana yahizwe nk’ikihebe muri Gikongoro
"Abitwa ba Rutaganira Sylvestre na Nkubiri Emmanuel bari bazwi mu bikorwa byo kwica Abatutsi muri Gikongoro bakoresheje inama zikomeye bavuga ko uzabona Uwimana na Pasiteri Jonathan (bari bahunganye) azabica kuko ngo ari Inkotanyi zikomeye, ndetse ngo Uwimana yagaragaye ari ku Mulindi wa Byumba ahatangiriye urugamba rwo kubohora igihugu afite imbunda."
Ubutumwa bwatambutse bwagenaga ko ubabona agomba kubica kuko ari abanzi b’igihugu. Bumaze gutambuka abantu bihatiye kubahiga.
Ndambiwe kubaho nasabye kujya gupfira i Murambi
Murambi ya nyuma ya tariki 21 Mata 1994 ubwo hatsemberwaga Abatutsi basaga ibihumbi 50 yateye Abatutsi benshi ubwoba, ariko Uwimana yaje kugera ubwo arambirwa kwihisha kugeza ubwo asabye ko yajyanwayo akazapfana n’abantu benshi.
Yaje guhura n’abajandarume basengeraga iwabo abasaba kumujyana i Murambi bamubwira kubasanga ku biro bakoreragaho, abasangayo ariko yihishahisha kuko yari yarashyiriweho itangazo ryo kumushakisha hose.
Bamutwaye mu modoka yagemuriraga abajandarume barindaga i Murambi, bageze ahitwa mu Dusego abari kuri bariyeri bamuvanamo, umukiga warimo amukubita itiyo y’amazi ngo yumva iramunegekaje.
Kuri iyo bariyeri bamufata yahakanye ko atari Umututsi ko aberewe se wabo n’umupasiteri witwaga Simon Pierre wari uzwiho kudashyigikira Abatutsi muri Gikongoro.
Icyo gihe yarabutswe umwana wari ufite imyaka 15 bitaga Petit wari warishe Abatutsi benshi muri ako gace, biganye mu mashuri abanza, amubonye ahita amutanguranwa ati “ Petit"ntubizi ko ndi umuhutu ra? Na we yemeza ko ari umuhutu baramureka.
Bidateye kabiri hatungutse wa mupasiteri Simon Pierre yari yavuze ko amubereye se wabo. Yahise avugana n’abajandarume bafata umwanzuro wo kumusubiza aho bamuvanye. Iryo joro yaraye muri gereza abo asanzemo bamubaza niba atari Umututsi arabihakana, yemeza ko bamufashe nk’inzererezi.
Mu gitondo umuyobozi w’abajandarume yamwemereye kumujyana i Murambi aho yahoraga yifuza gupfana n’abandi. Yaje kugerayo asanga abishwe mu buryo butandukanye, abatemwe n’abandi.
Uwimana yagize uruhare mu kurokoka kwa bamwe
Ingabo z’Abafaransa zari zarabwiwe ahari impunzi ngo ziharinde, ariko ntizabwirwa i Murambi. Zaje kuhagera kuko zabaga hafi yaho, Uwimana n’abakobwa bari kumwe ngo baterateranyije Igifaransa cyabo gike babwira izo ngabo ko n’aho hari impunzi n’uko zihita zitangira kubarinda.
Uwimana yisanze atapfuye, arokorwa n’Inkotanyi
Iminsi yarahise indi irataha, Uwimana yaje kumva ko abantu barimo Fidèle Ndayisaba n’abandi babwiye Inkotanyi ko i Murambi hari Abatutsi bake baharokokeye , impunzi zaje guhitishwamo niba zaguma mu gice gicunzwe n’ingabo z’Abafaransa cyangwa ahafashwe n’inkotanyi, Uwimana agana atyo ahacunzwe n’inkotanyi, ni Kizi, ubu ni mu Karere ka Huye.
Yagize ati “Tujya mu gice cy’Inkotanyi, kuzibona kwari nko kugera mu ijuru nubwo turyumva. Icyo gihe bamwe twaricaye turarira, ariko baraduhoza, ariko ugatekereza uti noneho mbayeho singipfuye.”
Nyuma y’urupfu ndiho kandi nateye intambwe
Uwimana yafashijwe mu mibereho ye nk’uwarokotse Jenoside, leta yamurihiriye amashuri yisumbuye na kaminuza, nawe aza kugira ubushobozi yiyishyurira icyiciro cya gatatu cya kaminuza(Masters) mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga na dipolomasi.
Ati “ Nabikoze kuko nari mfite icyizere cyo kubaho.”
Mu buhamya bwe asoza ashima abitanze ngo igihugu kibohorwe ingoma y’abagome, agashimira cyane Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwasubije benshi icyizere cyo kubaho, mu gihe bari barindiriye kwicwa nta cyaha bakoze.
Uwimana yabuze se na nyina n’abavandimwe batatu, ariko ariho we na mushiki we Clementine warokowe n’umuryango wa pasiteri Semanyana afite amezi icyenda, ukamuhungishiriza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umugore wa pasteri akajya amwonsa. Ubu ni umukobwa ufite imyaka 24 warangije kaminuza, ndetse uwo muryango yarawushimiye awuha inka.





Ibitekerezo 0