Arusha: Harumvwa urubanza rwa babiri mu bari abaminisitiri

Yanditswe na

Emile Nsabimana

Kuya 4 Gashyantare 2013 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Urugereko rw’Ubujurire mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rukorera i Arusha muri Tanzania, kuri uyu wa mbere tariki ya kane Gashyantare 2013 ruraburanisha babiri mu bahoze ari abaminisitiri bombi bakatiwe igifungo cy’imyaka 30.
Ababurana ni Mugenzi Justin wari Minisitiri w’Ubucuruzi, na Mugiraneza Prosper wari Minisitiri w’Imirimo ya Leta ubwo Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 yabaga.
Aba bagabo bahamijwe ibyaha bya Jenoside mu mpera za 2011, birimo (...)

Urugereko rw’Ubujurire mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rukorera i Arusha muri Tanzania, kuri uyu wa mbere tariki ya kane Gashyantare 2013 ruraburanisha babiri mu bahoze ari abaminisitiri bombi bakatiwe igifungo cy’imyaka 30.

Ababurana ni Mugenzi Justin wari Minisitiri w’Ubucuruzi, na Mugiraneza Prosper wari Minisitiri w’Imirimo ya Leta ubwo Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 yabaga.

Aba bagabo bahamijwe ibyaha bya Jenoside mu mpera za 2011, birimo icy’ubufatanyacyaha muri Jenoside n’uruhare rutaziguye mu gushishikariza abantu gukora Jenoside. Ibi byaha bishingiye ku kuba baritabiriye inama ebyiri zikomeye muri Mata 1994 zatumye Jenoside ikaza umurego.

Mugenzi Justin

Bagenzi babo Bizimungu Casimir wari Minisitiri w’Ubuzima na Bicamumpaka Jérôme wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ngo bafashwe nk’abanyamakosa kuko izi nama batazitabiriye.

Ubwo bajuriraga mu Kwakira 2012, Mugenzi na Mugiraneza bongeye gushimangira ko ari abere basaba abacamanza kubarekura.

Mugiraneza Prosper

Ibirego bashinjwa bishingiye ku Nama y’Abaminisitiri yabaye ku ya 17 Mata 1994 ikabera i Gitarama, no mu muhango wo gishyiraho Perefe wa Butare wabaye iminsi ibiri nyuma y’iyi nama uwari perefe w’iyi perefegitura Habyarimana Jean-Baptiste amaze kwicwa ashinjwa kuba inzitizi muri Jenoside muri Perefegitura ye ya Butare.

Perefe Habyarimana wavanywe ku mirimo n’icyemezo cy’iyi Nama y’Abaminisitiri amaze kwicwa Butare yakwiriyemo ubwicanyi bwibasira abatutsi, mu gihe nyamara mbere butari bwafata intera nk’iyo.

Abacamanza mu rugereko rw’ibanze rwa ICTR bashingiye ku byagaragajwe n’ubushinjacyaha bemeje ko kuba Mugenzi na Mugiraneza baritabiriye iyi nama yatije umurindi Jenoside muri Perefegitura ya Butare bagize uruhare muri Jenoside. Ikindi ni uko ngo nyuma bashishikarije abandi bantu gukora Jenoside, kandi ku itariki ya 19 Mata 1994 bakitabira inama uwari Perezida w’inzibacyuho w’u Rwanda muri ‘Leta y’Abatabazi’ Sindikubwabo Théodore yakoresheje i Butare ahamagarira abantu kwitabira Jenoside muri Perefegitura ya Butare.

Uru ruraba ari rwo rubanza rwa mbere ICTR rwumvise mu mwaka wa 2013, uru rukiko rukaba rugomba kurangiza imirimo yarwo mu mpera z’umwaka wa 2014.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .