IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Bananiwe kumvikana none miliyoni 350 zigiye gushyirwa ku butaka


Yanditswe kuya 20-11-2012 - Saa 12:21' na Emmanuel Kwizera & Emile Nsabimana

Mu mudugudu wa Rukurazo Akagari ka Kibagabaga, umurenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, haravugwa inzu y’uwitwa Munyaneza Jean Bosco igomba gusenywa kuko yubatse ku butaka bugomba guhabwa Ntaganzwa Charles wabutsindiye kuko bwagurishijwe n’umuryango we atabizi.

Ku wa 19 Ugushyingo uyu mwaka ni bwo hari hateganyijwe isenywa ry’iyi nzu, icyakora yaba nyir’inzu n’ushaka ubutaka yubatseho ntibari bahari. Nyuma y’iminota 40 abayobozi bategereje ishyirwa mu bikorwa ry’iki cyemezo, bafashe icyemezo cyo kubisubika bikazashyirwa mu bikorwa igihe ba nyir’ubwite bazaza kubisaba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko Niragire Theophile, avuga ko ubuyobozi bwagerageje kunga impande zombi, ariko ngo ntibyakunda.

Amakuru dufite avuga ko nyir’ubutaka ari we wanze ikiguzi cyose yahawe, akavuga ko icyo ashaka ari ukubona ubutaka bwe. Twagerageje kumuvugisha kuri telefoni ariko ntibyadushobokera tukaba tukibigerageza ngo atubwire icyo abitekerezaho.

Uko ikibazo cyatangiye

Amakuru dukesha umwe mu bakunzi ba IGIHE watwandikiye atumenyesha iki kibazo ndetse n’ayo ubwacu twakurikiranye avuga ko mu mwaka wa 2003 umubyeyi yagurishije isambu, igurwa n’uwitwa Amoni ku mafaranga ibihumbi 800 y’u Rwanda, noneho uyu mugabo na we aza kuhagurisha n’undi.

Hashize igihe uyu wahaguze na Amoni na we yashatse kuhagurisha umugabo bita Munyaneza Jean Bosco, ariko uyu mugabo agira amakenga ko ibyangombwa byaba bituzuye maze babijyana kwa Noteri yemeza neza ko byuzuye.

Yarishyuwe uwahaguze akenera kuhabyaza umusaruro. Yasabye icyemezo cyo kubaka ku biro by’akarere ka Gasabo barakimuha kuko ’plan’ y’inzu yari yatanzwe yari yemewe ndetse yubaka mu buryo bwemewe n’amategeko nk’uko bisabwa n’amategeko y’u Rwanda.

Yarubatse inzu irarangira, ariko haza kugaragara umuhungu umwe mu ba wa mudamu wagurishije muri 2003 na Amoni utarasinye ku nyandiko z’ubugure.

Uyu muhungu Ntaganzwa Charles yatanze ikirego avuga ko Amoni yihereranye nyina akamugurira kandi we atarabishakaga, ariko nanone bashiki be na barumuna be bo bari barasinye baranabyemera.

Umusore yaraburanye atsinda Amoni, ubutabera buvuga ko agomba gusubizwa ubutaka bw’umuryango aburana, mu gihe nyamara hari uwubatsemo inzu kandi mu buryo bwemewe n’amategeko.

Kuri ubu barashaka ko uwashyizemo ibikorwa bye abivamo ubutaka bugasubirana nyirabwo nta ngurane bahaye nyir’inzu.

Iyo nzu ifite agaciro ka miliyoni zibarirwa muri 350 z’amafaranga y’u Rwanda.

IBITEKEREZO
Ndababaye cyaneeee ku bwiyinkuru peee ????? mureke abasenga basengere abantu bihaye gusenye ???????
Musubize27.11.2012 saa 11:10
bajyadona@yahoo.fr
ndabasabye iyo nzu nisenywa mu bacamanza ntakuri kuzaba kuhari ahubwo ni murebe ukuntu umuryango wamuguranira ikamuha ikindi kibanza sino hazaba hari akarengane pe ibintu byo muri 2003
Musubize27.11.2012 saa 10:22
nyakuri
ikigaragaza se ko azahubaka iruta 350 Millions ni iki ? Gusa abatanga ibibanza akenshi ntibashishoza.
Musubize27.11.2012 saa 03:57
KAMANA MANZI
Ibi bintu biteye isoni kuri Leta kuko si ahambere hatanzwe ibyangombwa byemewe n'amategeko hanyuma uwabihawe agahomba.Hari imanza nyinshi cyane zisa zitwa,njye nyoberwa naho abacamanza bahera bavuga ko umuntu wakurikije amategeko,akagura ndetse agahabwa ibyangombwa byose atsindwa. Amakosa akorwa mw'izina rya Leta,Leta ijye iyirengera cyangwa ababikozwe babiryozwe Leta ibibaryoze ariko abaturage bareke kurengana
Musubize27.11.2012 saa 03:53
birababaje
Ndibaza ko ntawakwishimira gusenya inzu nkiriya ariko kubwinyungu zo kubahiriza itegeko bishobora gukorwa kuko itegeko riri hejuru yabyose,utishimiye icyemezo cyurukiko arakijuririra ariko ntabwo ahangana nishyirwa mubikorwa ryacyo,kandi ntabwo warenganywa ninkiko zose.
Musubize27.11.2012 saa 02:50
ukuri
Gusenya iyonzu ninko gusenya inzego zatanze ibyangombwa ngo yubakwe. kdi nugutesha ifaranga ryacu agaciro. Munyaneza ari mukuri ahabwa namategeko yamwemereye kubaka ahubwo narenganurwe.
Musubize27.11.2012 saa 01:40
gilbert
Umucamanza wafashe icyo cyemezo wagirango nta mategeko yize. Ubwo se bigaragazwa n'iki ko ubwo butaka bwaribuhbwe uwo musore mu muryango wose ? Niba afite uburenganzira ku butaka bamugurire ubundi ariko uwubatse ntarenganywe bene ako kageni.
Musubize26.11.2012 saa 23:58
Cyizere
Umucamanza wafashe icyo cyemezo wagirango nta mategeko yize. Ubwo se bigaragazwa n'iki ko ubwo butaka bwaribuhbwe uwo musore mu muryango wose ? Niba afite uburenganzira ku butaka bamugurire ubundi ariko uwubatse ntarenganywe bene ako kageni.
Musubize26.11.2012 saa 23:58
Cyizere
Umucamanza wafashe icyo cyemezo wagirango nta mategeko yize. Ubwo se bigaragazwa n'iki ko ubwo butaka bwaribuhbwe uwo musore mu muryango wose ? Niba afite uburenganzira ku butaka bamugurire ubundi ariko uwubatse ntarenganywe bene ako kageni.
Musubize26.11.2012 saa 23:58
Cyizere
Umucamanza wafashe icyo cyemezo wagirango nta mategeko yize. Ubwo se bigaragazwa n'iki ko ubwo butaka bwaribuhbwe uwo musore mu muryango wose ? Niba afite uburenganzira ku butaka bamugurire ubundi ariko uwubatse ntarenganywe bene ako kageni.
Musubize26.11.2012 saa 23:58
Cyizere
Bayikubise hasi da !!!! Hakwiye ubushishozi mbere ya byose.
Musubize26.11.2012 saa 14:51
ahaaa
aho guyipfusha ubusa inzu bayisenya nayimuhana nubutaka ashaka. biragaragara ko atari ubutaka ashaka gusa ahubwo naho buherereye.kubera ko (naho buherereye) ntakiguzi ifite, ibiri kurubwo butaka nabimuha aho kubyanginza, kandi bitimukanwa.
Musubize26.11.2012 saa 08:39
mbonyintare
YEWE NIBA ARI AHA AMATEGEKO ATUGANISHA NTACYO TUZAGERAAHO PE NIRINZE KUVUGABYINSHI UWUMVA YUMVISE NONESE GATO MBABAZE RETA YATANZE IBYANGOMBWA YO IRABAZWA IKI ?
Musubize26.11.2012 saa 07:11
MUSONI
Ariko se ubu aba bategetsi ba Gasabo bafite logique imeze ite buri gihe gasabo haba harimo ibintu bitumvikana na gato (guhemukira abaturage gusa ) sha muzayisenye icyo nzi cyo unsenyeye inzu nk'iyi nanjye nagusenya nkuvana kuriyi si
Musubize26.11.2012 saa 07:03
hatari
Namwe mujye mushyira mugaciro, mubona agaciro kubutaka hari aho gahuriye ni iriya nzu mushaka gusenya ? leta nimushakire ingurane areke gusubiza igihugu inyuma, kuko iriya nzu iberanye ni iterambere ry' igihugu cyacu kdi twifuza kubaka aho gusenya. please twubake aho gusenya. muzi ukuntu kubaka birushya, nigute umuntu yakubaka inzu imeze kuriya akayirangiza, akayikorera amasuku nyirubutaka ahari, yamara kuzura agashora urubanza,birashoboka ko hari icyo bapfa kuko wumva adashaka kumvikana.
Musubize26.11.2012 saa 02:23
Gasimba
Presedent wacu arahari kandi ashyira mu gacira, icyo nzi cyo ni uko azagikemura ubundi uwo mugabo ushaka ibyo ataruhiye asubize amerwe mu isaho.
Musubize26.11.2012 saa 02:01
rumuri
jyewe ndabona uru arurucabana. none se niba umuntu yarubatse mu buryo bwemewe n'amategeko, inzego za lete zibishinzwe zose zikabigenzura nigute ubucamanza bwakwihanukira bukavuga yuko akwiye gusenyerwa ntaningurane ahawe. jye mbona leta mugihe yahaye umuntu uruhushya rwo gukora igikorwa runaka hanyuma nyuma ubucamanza bugasanga hari ibitujujwe. icyo gihe leta igomba kubahiriza inshingano zayo niba ubucamanza bwemeje ko iyo nzu isenwa kugirango nyirubutaka abusubizwe bukwiye no gusaba Leta ikishyura ibikorwa byose yari ahafite kuko niyo yamuhaye uburenganzira bwo gutangiza iyo mirimo. bitaba ibyo twavuga ko ari ya nsina ngufi bacaho urukoma
Musubize25.11.2012 saa 10:07
Byiringiro
Yewega yewega ngo Charles afite abamusunika erega !!!!!!! Mwabanyamakuru mwe mwadushakiye uyu mugabo ngo ni Charles mukamubaza neza igituma ashaka kwifuza za million zingana kuriya ngo azisenye !!!! Ashaka gukira atavunitse ga !!! Azabanze ave iwabo aho asaziye ari umuntu w'umugabo ave mubuteka mutwe no gushaka gukoresha abayobozi bacu amakosa. Uziko numvise kukarere bavuga ngo itegeko ryavuye muri Primature wana !!!!! Akarere kagasabo kari gukoreshwa amakosa kandi ari abayobozi bafite ububasha bwo gufata icyemezo giteza imbere igihugu
Musubize25.11.2012 saa 05:37
kaer
ibi se koko nibyo ? ndumva bidashoboka, bariya bategetsi bumva nabo bayisenya kweri nyirayo nta kosa afite ? uyu mucamanza se we yaciye urubanza gutyo yumva dosiye uko iteye ? uriya se bamuhaye ahandi se ? akarere katanze ibyangombwa byo kubaka ni nako kazasenya rero ? ni akumiro ! umuntu umwe se kuki yarusha abandi 4 agaciro, abo bo umucamanza abavugaho iki ? reka tuzarebe jye si ndi umunyamategeko ariko uzasenya inzu nk'iyi azaba ntaho ataniye n'abagizi ba nabi bose ! nyirayo najurire yitabaze n'abandi bayobozi kuko iyo yaba ari scandale, utagera we ntagereranya !bahizi
Musubize24.11.2012 saa 13:21
bahizi
Uwo mugabo yamenyere gusenya kabisa jyewe ndunga muryo mugenzi wajye yavuze yishyure uwo mugabo waguze maze narangiza atumeho interahamwe ziyikubite
Musubize24.11.2012 saa 13:08
gusenya
1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!